Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kubakira imiryango igera ku 14,000 yimuwe n’ibiza.
Byatangajwe na Habinshuti Philippe ushinzwe ubutabazi no gusana ibyangijwe n’ibiza, ubwo yavugaga ku bibazo byatewe n’ibiza mu gihe gishize ndetse n’iteganyagihe ryo kuva muri Werurwe kugeza muri Gicurasi 2021, nk’uko The New Times ibivuga.
Habinshuti yagize ati : « Muri gahunda y’ubutabazi no gusana ibyangijwe, tuzubakira imiryango yo mu gihugu yasenyewe inzu n’ibiza, tuyivane ahari ibyago.”
Imiryango izubakirwa nk’uko Habinshuti yabisobanuye ni 11,696 mu gihe indi 2,335 yishoboye, izahabwa ibibanza ahantu hatekanye, yiyubakiremo, gusa ntabwo ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda n’igihe izamara yigeze abivugaho.
MINEMA yerekana ko ibiza byatewe cyane cyane n’imvura nyinshi, byishe abantu 290, bikomeretsa 398, bisenye inzu 8,013, byangiza imyanya yari ihinze ku buso bwa hegitare ibihumbi 5.9 mu mwaka w’2020.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


