Ikibazo cyo kumenya umuntu uryoherwa n’imibonano mpuzabitsina hagati y’umugabo n’umugore cyakunze kutavugwaho rumwe; bamwe bavuga ko ari abagore baryoherwa abandi bakavuga ko ari abagabo kuko ngo kenshi no kurangiza kw’abagore bikunze kugorana. Bivugwa kandi ko abagabo bari munsi y’imyaka 60 batekereza imibonano byibuze rimwe buri munsi. Ese ukuri ni ukuhe?
[ad id=”44145″]
Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Leta ya Florida, bwasanze abagabo bashaka imibonano cyane kurusha abagore iyo babana.
Ibi ngo bikaba biterwa no kuba ubusanzwe abagabo mu miterere yabo baba bashaka gusohora ibibari mu mubiri binyuze mu wundi muntu.
Naho abagore ngo ku rundi ruhande, bo bakunze guha agaciro cyane amarangamutima no kuba bagirana imibonano n’umuntu uzababa hafi akita ku bana bazabyara.
Abagore ngo basanga imibonano mpuzabitsina ibanyura bihagije iyo habayeho gukoresha umunwa (Oral sex)mu gihe umugabo we icyo aba apfa ari ukwinjiza igitsina cye mu cy’umugore.
[ad id=”44145″]
Ubundi bushakashatsi kandi ngo bwasanze abagore bumva bababaye iyo umugabo atarangije, mu gihe ngo abagabo bo ntacyo biba bibabwiye iyo umugore atarangije.
Nyuma yo gusuzuma ibi byose, ubu bushakashatsi bukaba bwarasanze abagabo ari bo baryoherwa n’imibonano mpuzabitsina kurusha abagore nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga tuko.co.ke isoza ivuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@bwiza.com


