ag1.png

Ishimwe ry’umusore wo muri Burkina Faso wifuza guhura na Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Kuva mu mpera za Mutarama 2021 hasakaye inkuru n’amafoto by’umusore utuye mu mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso, usa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Imbuga za interineti zo muri Burkina Faso ntizatangaje amazina ya nyayo y’uyu musore gusa zavuze ko iwabo bamwita ‘Paul Kagame wa Ouagadougou’ bitewe n’uko asa n’Umukuru w’Igihugu.

Icyo gihe byavuzwe ko uyu musore yifuza ko umunsi umwe yazahura na Perezida Kagame.

Yaje kumenyekana ubwo yatangiraga gukoresha urubuga rwa Twitter muri uku kwezi kwa Gashyantare 2021, aho bigaragara ko yitwa Mohamed Ag, akaba ari yo mazina akoresha kuri uru rubuga.

ag1.png
Iyi ni ifoto akoresha ku rubuga rwa Twitter

Nyuma y’igihe gikabakaba ukwezi inkuru ye y’uburyo asa na Perezida Kagame isakajwe ndetse ikishimirwa n’abatari bake biganjemo Abanyarwanda, uyu musore yanditse ubutumwa bw’ishimwe tariki ya 27 Gashyantare 2021.

Yagize ati: “Mwarakoze mwese ku bw’ubutumwa bwanyu, ku bwo kuyihererakanya (inkuru) n’ibitekerezo birebana n’uko nsa na Perezida Kagame.

ag2.png
Ishimwe rya Mohamed rikubiye muri ubu butumwa

Uyu musore yakomeje asaba ko iyi nkuru yakomeza gusakazwa kugeza ubwo inzozi ze (zo guhura na Perezida Kagame) zizabera impamo.

Mu gihe Mohamed Ag agitegereje gukabya inzozi zo guhura n’Umukuru w’Igihugu, bigaragara ko akurikirana n’amakuru ye ndetse tariki ya 21 Gashyantare 2021 yigeze kuyasangiza abamukurikira kuri Twitter.

Ni igihe Perezida Kagame yahuye na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, i Kigali.

Mohamed mu butumwa bwe yongeyeho ko atewe ishema no gusa n’umuntu mukuru, Perezida Kagame. Ati: “Birumvikana binteye ishema.”

ag3.png
Uyu musore yasangije abandi inkuru ya Perezida Kagame ubwo yahuraga na Infantino

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ishimwe ry’umusore wo muri Burkina Faso wifuza guhura na Perezida Kagame
    Murakoze cane kukwitanga mutugirira mukwama muduha ibigezweho

  2. Ishimwe ry’umusore wo muri Burkina Faso wifuza guhura na Perezida Kagame
    Murakoze cane kukwitanga mutugirira mukwama muduha ibigezweho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *