Chorale Christus Regnat igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 mu gitaramo cy’imbaturamugabo

Sangiza iyi nkuru

Chorale Christus Regnat ni korali yo muri Paruwasi Regina Pacis /Remera, muri Arkidiyosezi ya Kigali. Ikaba ari korali imaze kuba ubukombe mu bijyanye na muzika ikoze neza, cyane cyane mu gitambo cya Misa no mu bindi bikorwa byubaka umuntu kuri roho ndetse n’umubiri.

new-picture-4
Ubwo Chorale Christus Regnat yateguraga igitaramo mu ntangiriro z’uyu mwaka

Ni muri urwo rwego Chorale Christus Regnat yabateguriye igitaramo cyo gushimira Imana ibyiza bagezeho muri iyi myaka 10 bamaze bamamaza ijambo ry’imana binyuze mu ndirimbo.
Muri iki gitaramo cy’imbaturamugabo Chorale Christus Regnat izaboneraho n’umwanya wo kubamurikira Album yabo ya 5 yitwa “URUHANGA RW’IMPUHWE”. Ikaba ari album nziza, igizwe n’indirimbo nziza zahimbwe n’abahanga muri muzika, kandi by’umwihariko ikaba irimo ubuhanga mu miririmbire ndetse no mu micurangire.
new-picture-6
Abaririmba ijwi rya mbere (Soprano) muri Chorale Christus Regnat

Kwinjira muri icyo gitaramo ni amafaranga ibihumbi bitanu (5,000 frw) ku bantu bakuru ndetse n’ibihumbi bibiri (2,000 frw) ku bana.
[ad id=”44145″]
Icyo gitaramo kizabera kuri Lemigo Hotel, kuri icyi cyumweru, tariki ya 13/11/2016, saa kumi n’ebyiri (18h00’) za ni mugoroba. Amatike aragurishirizwa kuri librairie Sainte famille, kuri Centre Christus, ndetse no kuri Paruwasi Regina Pacis. Amatike kandi azanagurishirizwa ku muryango kuva saa kumi (16h00) za ni mugoroba.
new-picture-5
Kubura muri iki gitaramo n’uguhomba uburyohe bw’amajwi meza y’aba baririmbyi ba Nyiribiremwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *