Polisi yagose sitade n’ibiro bya FC Barcelona, ita muri yombi benshi

Sangiza iyi nkuru

Polisi ikorera mu ishami ryo kurwanya ibyaha bijyanye n’ubukungu muri Esipanye, yagose sitade n’ibiro bya FC Barcelona, ita muri yombi benshi barimo Joseph Maria Bartromeu wahoze ari Perezida w’iyi kipe.

Aya makuru yemejwe na Polisi ya Esipanye ndetse na FC Barcelona, ariko nta byinshi kuri iyi operasiyo birajya ahagaragara.

Ni mu gihe ibitangazamakuru byo muri Esipanye birimo Radio Cadena SER, bikaba bivuga ko iyi operasiyo yaba ifitanye n’isano n’igikorwa cyo gutesha agaciro bamwe mu bakinnyi ba FC Barcelona cyigeze kubaho, ngo Bartromeu akaba yarahaye ibiraka ibigo bikoresha imbuga nkoranyambaga kugira ngo bibigiremo uruhare.

Ku rundi ruhande, FC Barcelona iravugwamo ibihombo, ruswa no kunyereza imitungo ; bikekwa ko byakozwe n’abayobozi bakuru bayo, na yo ikaba impamvu ishoboka y’iyi operasiyo.

Usibye Bartromeu kandi, Òscar Grau usanzwe ari Umuyobozi Nshingwabikorwa wa FC Barcelona ndetse n’ushinzwe serivisi zijyanye n’amategeko, Román Gómez Pontí, nabo baba batawe muri yombi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *