Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa yakatiwe imyaka itatu

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwo mu Bufaransa rumaze gukatira Nicolas Sarkozy igifungo cy’imyaka itatu nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo ruswa no gukoresha ububasha yari afite nka Perezida mu buryo butemewe.

Nk’uko ibitangazamakuru byo mu Bufaransa bubivuga, iki gifungo kirimo ibice bibiri: umwaka umwe azamara muri gereza n’ikindi cy’imyaka ibiri gisubitse.

Sarkozy ubwo yari akiri ku butegetsi, yashinjwe kwakira amafaranga yahawe n’umuherwe Liliane Bettencourt wari ufite imigabane mu kigo cya L’Oréal. Yayahawe kugira ngo naba Perezida, azajye afasha Bettencourt mu ishoramari rye.

Mu gihe ubutabera bwamukurikiranaga, Sarkozy yategetse Gilbert Azibert wari umujyanama mukuru mu Rukiko rw’Ubujurire ko amushakira amakuru y’iki cyaha, yagombaga kumufasha gutsinda urubanza.

Muri icyo gihe kandi, Sarkozy yasezeranyije Azibert igihembo mu gihe yari kuba yamukoreye ibyo yamusabye.

Gusa n’ubwo yakatiwe, Sarkozy ntiyemera ibi byaha, ndetse yahawe n’igihe cyo kujuririra igihano.

Sarkozy yabaye Perezida w’u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *