Madamu Janet Museveni wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda n’umuhungu we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, bari mu banya-Uganda benshi bashimiye ‘Imvubu za Uganda’ nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika.
Ku mugoroba w’ejo ku wa Mbere ni bwo ikipe y’igihugu ya Uganda y’abatarengeje imyaka 20, yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje iyo myaka kiri kubera muri Mauritania nyuma yo kunyagira Tunisia ibitego 4-1.
Ibitego bitatu bya rutahizamu Derick Kakooza na kimwe cya Richard Basangwa byari bihagije ngo Uganda isezerere Tunisia ndetse inahita isanga Ghana ku mukino wa nyuma.
Madamu Janet Museveni usanzwe ari Minisitiri wa Uganda ufite Uburezi na Siporo mu nshingano ze, yashimiye iriya kipe nyuma yo gukora amateka muri ririya rushanwa yitabiriye ku ncuro ya mbere.
Ati: “Nshimiye mbikuye ku mutima Imvubu za Uganda zageze ku mukino wa nyuma wa Total AFCON U-20. Ni ubwa mbere dukinnye iri rushanwa none twageze kure hangana gutya. Mukomeze intumbero yo kurwana tuzazane igikombe imuhira.”
Umuhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba na we yashimye iriya kipe ati: “Ndashimira Imvubu za Uganda ku bw’umukino w’akataraboneka zakinnye imbere ya Tunisia muri Mauritania. Mbifurije ibyiza n’amahirwe mu gihe bakomeje imbere bajya guhura na Ghana ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20.”
Umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 uzahuza Uganda na Ghana ku wa Gatandatu w’iki cyumweru saa yine z’ijoro.
Ni Ghana iheruka kwegukana iki gikombe muri 2009 ubwo yatsindaga Caméoun ibitego 2-0, ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.
Icyo gihe Ghana yari irangajwe imbere na Andre Ayew cyo kimwe na rutahizamu Osei Ransford, yakuye i Kigali itike y’Igikombe cy’Isi yaje kwegukana itsinze Brazil ku mukino wa nyuma.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Gen Muhoozi na nyina bacyeje imvubu za Uganda zanditse amateka mu gikombe cya Afurika
Muratubeshye uyu sinyina ni mukase
Gen Muhoozi na nyina bacyeje imvubu za Uganda zanditse amateka mu gikombe cya Afurika
Muratubeshye uyu sinyina ni mukase