Abakobwa basaga 279 baherutse gushimutwa n’amabandi muri Leta ya Zamfra muri Nigeria abaravuga ko amwe muri ayo mabandi yabasabye ko bakundana, bakanabana, iby’amasomo bakabireka. Abakobwa bashimuswe biga mu ishuri rya Jangebe babwiye Daily Trust ko ayo mabandi yabahaye nimero za telefoni mbere yo kubarekura, ngo bajye bavugana bemeza niba bemeye gukundana nayo. Umwe muri aba bakobwa, Hassatu Umar Anka, avuga ko amabandi yabasabye kureka ishuri ahubwo bagashyingirwa. Yagize ati ” Ubwo bari hafi yo kuturekura, bamwe muri bo baje badutunga intoki bakavuga ngo bakunze bamwe muri twe kandi bashaka kuzabagira abagore niba babyemera.” Bemeza ko ayo mabandi atinya abasirikare cyane ku buryo yumvaga indege ije, akajya kwihisha. Bavuga ko umuyobozi w’amabandi ashobora kuba yitwa Kasalle cyangwa Yaya bagendeye ku byaviugwaga n’amabandi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Werurwe 2021, humvikanye amakuru ko aba bana b’abakobwa barekuwe gusa ntibizwi niba byakozwe ku neza. Abategetsi bavuze ko abakobwa 279 ari bo barekuwe, bongeraho ko umubare wa 317 watanzwe na polisi mu cyumweru gishize ubu utakiri wo. Umwe mu bategetsi yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko impamvu y’icyo kinyuranyo ari uko hari abakobwa babashije gucika nyuma yo gushimutwa. Kurekurwa kw’aba byagezweho nyuma y’ibiganiro hagati ya leta n’ababashimuse, nk’uko abategetsi muri Zamfara babibwiye BBC. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


