Karasira yagarukiye Leta nyuma yo kugerageza gukurikira abayirwanya

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi wamenyekanye cyane mu biganiro ku rubuga rwa YouTube bitavugwaho rumwe, Karasira Aimable avuga ko ubu yagarukiye Leta y’u Rwanda nyuma yo kugerageza gukurikira abayirwanya, akabona nta cyerekezo bafite.

Yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri Bwiza TV kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Werurwe 2021.

Karasira yagize ati: “Abantu bavuga ko ndwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, hariho umuntu wavuze ngo…sinzi uko babivuga ariko ngo ‘urugamba utazatsinda, ururwana usubira inyuma’. Ni urugamba ntashobora gutsinda. Leta y’u Rwanda njyewe uko nyivuga, yego ntabwo ari abere, hari amakosa bakora, ariko ku rwego rw’ingufu, Leta y’u Rwanda ifite ingufu zihagije.”

Yavuze ko ingufu Leta y’u Rwanda ifite ziri mu gisirikare, mu butasi, muri dipolomasi, ubukungu, imari, ati: “Ntabwo rero umuntu nkanjye uzi ubwenge nagerageza kurwana urugamba ntazatsinda. Urugamba utazatsinda ururwana wisubirira inyuma.”

Karasira avuga ko atigeze arwanya Leta y’u Rwanda nk’uko bamwe babivuga, gusa ngo yigeze kujya yumva abatavuga rumwe na Leta, yifashishije imiyobora yabo batangiraho amakuru irimo amaradiyo.

Avuga ko ibyinshi abatavuga rumwe na Leta basezeranya ababakurikira batabigeraho. Ati: “Ari yo mpamvu nanacitse intege, ndavuga nti ‘ndamutse nanagiye muri aba bantu ntacyo twageraho. Nashatse kubigeregeza ngendeye ku ma media (ibitangazamakuru) yabo, ariko mbona nta hantu twagera. Kuko ni abantu bavuga ngo igihe ni iki, ugategereza imyaka baguhaye, ukabona u Rwanda bubatse Convention Center, abandi bakiri mu mashyamba ya Congo, barangiza bati ‘igihe ni iki’ ukabona u Rwanda bubatse Arena, abandi bakiri mu mashyamba ya Congo…”

Karasira Aimable yibajijweho cyane bitewe n’ibiganiro byagibwagaho impaka yatambutsaga ku rubuga rwa YouTube rwe rwitwa ‘Ukuri Mbona’ avuga ko anyuzaho ibitekerezo by’uko abona ubuzima n’amateka by’igihugu mu mfuruka zitandukanye, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakamushinja ibyaha birimo gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi biganiro ni nabyo byatumye yirukanwa ku kazi ka Leta tariki ya 14 Kanama 2020, aho yari umwarimu wigishaga ubumenyi bwa mudasobwa (Computer Science) muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyarugenge (UR/CIST) kuva mu 2008, ubuyobozi bwa kaminuza buvuga ko “ibyo atangaza binyuranyije n’indangagaciro, amahame n’inshingano” by’umurezi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Karasira yagarukiye Leta nyuma yo kugerageza gukurikira abayirwanya
    Turanenga reb kuba itohereza abarimu Bo kwigisha muri secondary, Ubu hari amasomo atigwa kubera nta barimu. Muzatubarize

  2. Karasira yagarukiye Leta nyuma yo kugerageza gukurikira abayirwanya
    Turanenga reb kuba itohereza abarimu Bo kwigisha muri secondary, Ubu hari amasomo atigwa kubera nta barimu. Muzatubarize

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *