Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kabusunzu ruherereye mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge k’Umujyi wa Kigali, haravugwa umugabo wari wambaye ‘casque’ wagiye guteragura bamwe mu banyeshuri inshinge, bigakekwa ko yaba yarabanduje indwara.
Amakuru agera kuri Bwiza avuga ko byabaye tariki ya 2 Werurwe 2021, ubwo uyu mugabo yirukankaga kuri aba banyeshuri, bamwe baramucika, abo yafashe aba ari bo atera izi inshinge.
BWIZA yageze kuri iri shuri, ibaza Umuyobozi waryo, mu buryo busa no kwihunza umunyamakuru, avuga ko aya makuru ntayo azi, ati: “Amakuru ntayo mfite, ntayo bampaye”, gusa amusezeranya ko igihe azaba yamuteguje, azemera ko baganira.
N’ubwo uyu muyobozi yavuze ko atazi aya makuru, bamwe mu baforomo bavurira mu Kigo Nderabuzima cya Kabusunzu, bavuga ko bakiriye umwe muri aba bana batewe inshinge n’uyu mugabo.
Ngo umubyeyi w’uyu mwana yamujyanye kuri iki Kigo Nderabuzima bitewe n’impungenge yari afite z’uko uyu mugabo utaramenyekana yaba yaramwanduje indwara nk’agakoko gatera SIDA.
Umuforomokazi wungirije umuyobozi w’iki kigo nderabuzima, Marceline Musamandera yavuze ati: “Ayo makuru natwe twayamenye tuyahawe n’umuganga ko umwana yahageze ari kumwe n’umubyeyi we, umubyeyi we akamubwira ko umwana yatewe urushinge ku ishuri, akaruterwa n’umuntu batazi.”
Yakomeje ati: “Twebwe nk’abaganga rero icyo tuba dushinzwe ni ukwakira umurwayi cyangwa se umukiriya waje atugezeho. Muganga rero yaramwakiriye, amukorera ibyasawaga byose, arangije amwohereza ku bitaro bikuru [bya Muhima].”
Mu gihe Bwiza ikomeje gushakisha aya makuru, bigaragara ko abo bireba cyane cyane ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kabusunzu ntawe ushaka ko hamenyekana abana batewe izi nshinge, kandi mu by’ukuri baba bahari. Turakomeza gukora icukumbura, tubamenye, tumenye n’icyo bari gufashwa mu rwego rwo kurindwa ingaruka z’izi nshinge.
Umva uko iki kibazo giteye hano hasi
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Kabusunzu: Umugabo utaramenyekana aravugwaho guteragura abanyeshuri inshinge
Ngaho. Ibyo by’inshinge se ni ibiki mwo kabyara mwe!
Kabusunzu: Umugabo utaramenyekana aravugwaho guteragura abanyeshuri inshinge
Ngaho. Ibyo by’inshinge se ni ibiki mwo kabyara mwe!