Inka ihaka yo mu gace ka Faridabad mu Buhinde yasanzwemo ibiro 71 by’imyanda yiganjemo pulasitiki n’imisumari, ihita ihagwa n’iyayo birajyana. Abaveterineri babaze iyi nka bavuga ko ibi bigaragaza igipimo cy’umwanda mu bidukikije. nk’uko AFP dukesha iyi nkuru ibitangaza. Ibi biva ku kuba inka zigera kuri miliyoni eshanu mu Buhinde zirirwa zirisha aharunzwe imyanda. Iyi nka yatabwe n’abo mu ishyirahamwe ryitwa People For Animals Trust Faridabad nyuma y’aho yari imaze kugongwa n’imodoka. Veterineri Ravi Dubay avuga ko ” basanze iyi myanda itari gutuma inyana ibona aho ikurira no kugerageza kuyibyaza igihe kitageze nabyo byatumye ipfa. Inka ni ikintu gitagatifu kuri twe ariko bamwe ntibabyitaho, zirirwa zirya imyanda.” Avuga ko mu myaka 13 amaze mu kazi ari ubwa mbere abonye inka yari ifite umwanda utuma ibagwa. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


