Umusore w’Umunyarwanda witwa Numviyimana Pacifique witeguraga gutangira Kaminuza i Nairobi mu gihugu cya Kenya, yitabye Imana azize impanuka.
Urupfu rw’uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko ukomoka i Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda, BWIZA yayahamirijwe n’abagize umuryango we.
Mukuru wa nyakwigendera witwa Niyonsaba Jean de la Paix, yabwiye iki gitangazamakuru ko murumuna we yitabye Imana ku wa Kane tariki ya 04 Werurwe nyuma yo kugongwa n’imodoka.
Niyonsaba yavuze ko murumuna we yiteguraga gutangira Kaminuza i Nairobi, gusa mbere yo gutangira ishuri akaba yari asanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto muri uriya murwa mukuru wa Kenya.
Amakuru BWIZA yamenye ni uko Polisi ya Kenya igikora iperereza ngo hamenyekane neza icyishe uriya musore, mbere y’uko ashyingurwa na Ambasade y’u Rwanda i Nairobi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


