Nemera Yezu bifatika n’ubwo ntajya gusenga kenshi- Museveni

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni avuga ko ari umwe mu bakiristu bakomeye bemera Yezu gusa ngo nta kunda kujya mu nzu zo gusengeramo.

Ibi ni bimwe yagarutseho mu biganiro byamuhuje n’abatavuga rumwe na we i Kampala kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021.

Ku ngingo y’ukwemera, Museveni ati ” Nemera Yezu mu buryo bufatika n’ubwo ntajya gusenga kenshi. Nuramuka ushaka abemera Yezu, ntukansige inyuma.”

Uyu mukuru w’igihugu avuga ko ibiganiro ni ngombwa cyane ko ngo Imana yashoboje muntu kuvuga. Ati ” Niba Imana yaraguhaye imbaraga zo kuvuga no kumva, ndakwinginze bukoreshe.”

Museveni yemeza ko nta na rimwe NRM ye badashobora kwanga kuganira ku bibazo bihari no kubishakira umuti.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nemera Yezu bifatika n’ubwo ntajya gusenga kenshi- Museveni
    Nibyo koko,Museveni yemera YEZU.Ariko ikibabaje nuko akora ibyo Yezu yatubujije.Urugero,arabeshya,afunga ndetse akica abatavuga rumwe na we,atonesha bene wabo,etc…Kubera iyo mpamvu,ntabwo ari umukristu nyakuri.

  2. Nemera Yezu bifatika n’ubwo ntajya gusenga kenshi- Museveni
    Nibyo koko,Museveni yemera YEZU.Ariko ikibabaje nuko akora ibyo Yezu yatubujije.Urugero,arabeshya,afunga ndetse akica abatavuga rumwe na we,atonesha bene wabo,etc…Kubera iyo mpamvu,ntabwo ari umukristu nyakuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *