Byagaragaye ko Groove Awards atari nk’andi marushanwa asanzwe

Sangiza iyi nkuru

Mu ijoro ryo kuwa 13 Ugushyingo ubwo hatangwaga ibihembo ku biganiro, indirimbo n’abahanzi byose bihimbaza Imana ku nshuro ya kane, minisitiri w’umuco na Siporo yashimiye uburyo ibi birori bitegurwa ndetse by’umwihariko ashimira ko bidakorwa nk’uko andi marushanwa asanzwe akorwa.
Nk’uko byasobanuwe n’abategura Groove Awards, ni irushanwa ridahatanirwa ahubwo riharanira ko abakora ibijyanye n’ivugabutumwa bw’Imana (Gospel) bahuriza hamwe imbaraga kugirango ijambo ry’imana rirusheho kwamamara mu Rwanda no ku isi yose.
[ad id=”44145″]
N’ubwo byakomeje gushimangirwa n’abategura iki gikorwa ko kitagamije guhanganisha abakora muri gospel, ntibyabujije ko hahembwa abakoze neza kurusha abandi mu mwaka wa 2016.
Abantu ku giti cyabo, Amatsinda ndetse na za korali zigera kuri 17 nizo zahawe ibihembo ku buryo bukurikira:

  1. Urubuga rwandikira kuri interineti rwa mbere muri 2016 “Agakiza.org”
  2. Video ya mbere y’umwaka wa 2016 ni “Arankunda ya Gaby Kamanzi”
  3. Ikiganiro cya mbere cya gospel kuri radiyo mu mwaka wa 2016 ni “Magic gospel cya Magic FM”
  4. Umunyamakuru wa gospel kuri radio mu mwaka wa 2016 ni “Ange Daniel Ntirenganya”
  5. Indirimbo yo kuramya y’umwaka wa 2016 ni “Amfitiye byishyi ya Gisubizo Ministries yo muri four square”
  6. Utunganya indirimbo z’amajwi w’umwaka wa 2016 ni “Haragakiza Justin”
  7. Ikiganiro cy’umwaka kuri television ni “ Power of praise gica kuri Royal TV
  8. Umwanditsi mwiza w’indirimbo mu mwaka wa 2016 ni “Nelson Mucyo”
  9. Umuterankunga ukomeye wa gospel muri 2016 ni “Allen Numa”
  10. Umuhanzi mushya w’umwaka muri 2016 “Arsene Manzi”
  11. Itsinda ribyina ry’umwaka wa 2016 ni “Shining light”
  12. Korali y’umwaka wa 2016 ni “ Gisubizo Ministries yo muri four square”
  13. Indirimbo ya HIP HOP y’Imana ni “Yesu ni umwami ya MD wo muri Assamble de Dieu i Masaka”
  14. Indirimbo nziza y’umwaka wa 2016 ni “Harimo ibyiza gusa ya Gisubizo Ministries yo muri four square”
  15. Umuhanzikazi (Umugore) mwiza w’umwaka wa 2016 ni “Pastor Grace Ntambara”
  16. Umuhanzi (Umugabo) mwiza muri 2016 ni “ Albert Niyonsaba”
  17. MTN nayo yahembye umuririmbyi wahize abandi muri calltune muri 20165 yabaye “Thacien Titus”

bwiza.com
Groove Awards 2016 yitabiriwe n’abantu benshi cyane

Mu ijambo risoza ibi birori Minisitiri w’umuco na Siporo, Uwacu Julienne yagejeje ku mbaga y’abari bitabiriye iki gitaramo muri Serena Hotel, minisitiri yanejejwe bidasanzwe no kuba ahantu bahimbaza Imana, Minisitiri Uwacu avuga ko nta handi haba umutuzo n’umutekano nk’ahari abantu bahimbaza Imana.
[ad id=”44145″]
Minisitiri w’Umuco na Siporo avuga kandi ko abahanzi ubusanzwe ari abarimu ariko akanabasaba kuba abafasha abantu kumva no gusobanukirwa gahunda za leta.
Ati “Twese twaremwe n’Imana kandi isi tuzayivamo dutahe iwacu, abahanzi mufite impano Imana yabahaye ku buntu ariko mufite n’umwenda kuko uwahawe byinshi azabazwa byinshi,”
MINISIPOC yashimiye abategura Groove Awards bitewe n’uko itegurwa mu rwego rwo kubaka ubumwe ibintu bitandukanye n’andi marushanwa aho abahatana batukana bagasebanya ugasanga nta bumwe bafitanye.
Nashimye cyane ko abateguye aya marushanwa ku nshuro ya kane bavuze ko abayitabira batazamo kugirango bahangane mu buryo bwo gusebanya no gushwana ahubwo bigamije kubaka ubumwe n’ubufatanye bw’abahanzi bari muri gospel,
[ad id=”44145″]
Ibi uyu munyapolitiki abigereranya n’imibereho y’abemera Imana bo hirya no hino ku isi aho usanga bahigana ngo bicane agashimira ko mu Rwanda ho hari ubufatanye.
Ati “Nta muntu waje muri iri rushanwa watsinzwe buri wese yarakoze kandi yakoze neza umusaruro awubonera mu buryo abanyarwanda banezezwa n’ibyo akora ariko nagirango mbasabe ubutumwa dutanga tuge turushaho guhuza imvugo n’ingiro kugirango turusheho kuba urumuri rw’iyi si”
Bwiza.com
Abaramyi bari babukereye

bwiza.com
bwiza.com
bwiza.com
bwiza.com
bwiza.com
Abitabiriye bari bahimbawe

bwiza.com
Itangazamakuru naryo ryari ryabukereye

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *