Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 1 Werurwe 2021 cyaranzwe n’inkuru zitandukanye, cyane cyane izirebana n’ubuzima, ubutabera ndetse n’umutekano.
Cyumvikanyemo ubuhamya bwa Pasiteri Niyomwungere Constantin washutse Paul Rusesabagina akamugeza mu Rwanda mu ibanga, humvikanye urubanza rwa Idamange, u Rwanda rwakira inkingo za Covid-19.
Inkuru nyamukuru zakiranze ni izikurikira:
Pasiteri Niyomwungere yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Rusesabagina
Umuvugabutumwa ukomoka mu Burundi, Pasiteri Niyomwungere Constantin tariki ya 5 Werurwe 2021 yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Paul Rusesabagina, ahishura amakuru menshi y’uburyo yamugejeje i Kigali mu ibanga.
Ibitangazamakuru mpuzamahanga byari bimaze iminsi bigirana ibiganiro n’uyu muvugabutumwa, abihishurira ko ari we wazanye Rusesabagina bari bamaze igihe gito babaye inshuti. Yabwiye Libération na Jeune Afrique ko yamuzanye abifashijwemo n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Pasiteri Niyomwungere mu rukiko, yaje guhishura umuntu witwa Michel muri RIB bafatanyije gukurikirana Rusesabagina, kugeza ageze mu Rwanda.
Uyu Michel ngo ni na we wagize uruhare mu itabwa muri yombi rya Niyomwungere ryabaye mu mpera z’2019, ari naryo ryatumye yemera gutanga amakuru yatuma Rusesabagina afatwa.
Idamange mu rukiko, ahakana ibyaha byose ashinjwa
Tariki ya 4 Werurwe 2021 Idamange Iryamugwiza Yvonne yagejejwe imbere y’urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ku nshuro ya mbere, aburana ifunga n’ifungurwa ry’gateganyo ku byaha 6 akurikiranweho birimo guteza imvururu muri rubanda no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Idamange yahakanye ibyaha byose ashinjwa ndetse akomoza ku gusurwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard ngo wajyaga kumugira inama yo guceceka, aho yavuze ko urugo rwe yari yararuhinduye ibiro bye.
Idamange yamenyekaniye ku rubuga rwa YouTube ubwo yahakoreraga ibiganiro biteza impaka, ari nabyo byatumye akurikiranwa n’ubutabera bw’u Rwanda.
Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Burundi zakozanyijeho
Igitangazamakuru Jeune Afrique kuri uyu wa 6 cyangaje ko ingabo z’u Rwanda n’iz’u Burundi zarwaniye mu gace ka Twinyoni mu ishyamba rya Kibira tariki ya 28 Gashyantare 2021.
Iki gitangazamakuru cyavuze ko iyi mirwano yabaye ubwo ingabo z’u Rwanda zirukankanaga abarwanyi b’imitwe ya FLN na FDLR basjakaga kugaba igitero mu Rwanda, zibageza muri Kibira mu Burundi.
Gusa ngo ntiyatwaye igihe kirekire, bitewe n’ibiganiro abakuriye inzego z’ubutasi mu bihugu byombi bari bamaze kugirana, ingabo z’u Rwanda zisubira mu Rwanda, iz’u Burundi zisigara zihangana n’iyi mitwe yitwaje intwaro.
Urukingo rwa Covid-19 rwageze mu Rwanda, Abaturarwanda batangira gukingirwa
Tariki ya 3 Werurwe 2021 mu Rwanda hageze inkingo 342,000 za mbere z’icyorezo cya Covid-19 zirimo 240,000 zo mu bwoko bwa Astra Zeneca n’izindi 102,000 zo mu bwoko bwa Pfizer BioNTech.
Tariki ya 5 Werurwe hatangiye igikorwa cyo gukingira, gihereye ku bakozi bo mu nzego z’ubuzima, abandi bafite ibyago byo kwandura iki cyorezo ndetse n’abashobora kuzahazwa nacyo.
Kugeza kuri uyu wa 7 Werurwe 2021 hamaze gupimwa abantu 196,402 nk’uko imibare ya Minisiteri y’Ubuzima ibyerekana.
Perezida Kagame yavuze ko u Bwongereza budasobanura impamvu bwashyize u Rwanda ku rutonde rutukura
Umushoramari Lord Evgeny Aleksandrovich Lebedev uyoboye ihuriro ‘The Giants Club’ ribungabunga urusobe rw’ibinyabuzima yatangaje ko Perezida Kagame yamubwiye ko Guverinoma y’u Bwongereza idasobanura impamvu yashyize u Rwanda ku rutonde rutukura, rubuza abaturuka mu bihugu biruriho gukorerayo ingendo bitewe n’ubwandu by’icyorezo cya Covid-19 bwagaragaye bwa mbere muri Afurika y’Epfo.
Lebedev yamubajije ku cyaba cyaratumye u Bwongereza bushyira u Rwanda kuri uru rutonde kandi ikigo cy’ubushakashatsi cya Lowy Institute cyo muri Australia mu mpera za Mutarama 2021 cyararushyize ku mwanya wa 6 mu bihugu byateye intambwe ishimishije mu kurwanya icyorezo cya Covid-19.
Umukuru w’Igihugu ni bwo yamusubije ko Guverinoma y’u Rwanda yabajije iy’u Bwongereza binyuze muri Ambasade, ndetse ba Minisitiri bo mu Rwanda bavuganye n’abo muri iki gihugu, ati: “Ibisubizo batanga bigaragara mu buryo budatanga impamvu.”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


