Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aheruka gutanga imbabazi ku mfungwa 5,255 zari zifungiye ibyaha bitandukanye.
Ni ku ncuro ya kabiri umukuru w’igihugu cy’u Burundi atanze imbabazi ku mfungwa kuva yagera ku butegetsi mu mwaka ushize, nyuma yo kubabarira abanyamakuru b’igitangazamakuru cya Iwacu.
Abahawe imbabazi na Perezida Ndayishimiye, barimo abari barakatiwe igifungo kitarengeje imyaka itanu ariko nanone badakurikiranweho ibyaha bya Jenoside, ibyibasiye inyoko muntu, iby’intambara, ubujura bwitwaje intwaro, gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, kuba mu mitwe yitwaje intwaro, iterabwoba, gufata ku ngufu, iyicarubozo ndetse n’ibindi byaha biremereye.
Imfungwa zafashwe nyuma yo kugerageza gutoroka gereza ndetse n’abazifashishe gucura uwo mugambi na bo bari mu bimwe imbabazi na Perezida Ndayishimiye.
Ingingo ya kabiri y’iteka ry’umukuru w’igihugu cy’u Burundi ryo ku wa 05 Werurwe ritanga imbabazi kuri ziriya mfungwa, ivuga ko abababariwe barimo abagore batwite cyangwa ababana n’abana babo muri gereza, abana bakatiwe bari munsi y’imyaka 18, imfungwa zifite uburwayi budakira ndetse n’abasaza bafite kuva ku myaka 70 y’amavuko kuzamura.
Perezida Ndayishimiye yababariye kandi imfungwa zari zimaze kurangiza 3/4 by’igifungo cyazo, abagore n’abakobwa bari bafungiye gukuramo inda ariko bakaba barakoze byibura amezi atatu y’igifungo ndetse n’abari bakurikiranweho icyaha cya ruswa ariko bagatanga ihazabu iteganywa n’urukiko ndetse n’indishyi z’ibyangijwe.
Imfungwa zigomba kurekurwa zirimo 104 zari zifungiye muri gereza ya Bubanza, 114 zari zifungiye mu ya Bururi, 599 zo muri gereza ya Gitega, 1,649 zo mu ya Mpimba, 352 zo muri gereza ya Muramvya na 269 zo mu ya Muyinga.
Hari kandi imfungwa zo muri gereza ya Ngozi zirimo abagabo 740 n’abagore 56, izo muri gereza ya 576 zirimo 57 zo muri CRMCL, 250 zo muri gereza ya Rutana na 449 zo mu ya Ruyigi ziyongeraho 29 zo muri CRMCL na 11 zo muri gereza y’abangavu.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


