Isuku y’imihango ni ikibazo ku bakobwa n’abagore benshi mu Rwanda badashobora kwigurira ibikoresho bizwi cyane nka kotegisi ( cotex) byifashishwa muri ibyo bihe bikaba byarahenze. Mu Rwanda, ibi bikoresho bikorerwa mu nganda, agapaki kamwe karimo udukoresho 10 kagura amafaranga hagati ya 900Frw na 1,000Frw. Buri kamwe gakoreshwa inshuro imwe gusa. Leta y’u Rwanda yigeze gutangaza ko imisoro ku nyongeragaciro kuri ibi bikoresho ivanyweho kugira ngo bibashe guhendukira benshi, ariko kugeza ubu ku isoko nta cyahindutse. Bamwe mu bagore n’abakobwa bavuganye na BWIZA bavuga ko kotegisi zahenze mu gihe bari bakiriye inkuru nziza ko ibiciro by’ibi bikoresho nkenerwa buri kwezi bigiye kugabanyuka. Umwe muri bo ati ” Ntacyahindutse n’ubundi iyo ugiye ku isoko, nka EveryTime usanga ari 1,000 ivuye kuri 700 Rwf. Muri make ntacyo babikozeho. Zarahenze cyane Ubu hari abagannye ibyahi, muri iki gihe wayigondera. ahhh!.” Mugenzi we ati ” Amikoro aracyari make, biracyatugoye kwigondera ziriya kotegisi ahubwo zaruriye aho kugabanuka igiciro. Ugira ngo ku mugore n’umukobwa bo mu cyaro nkanjye si ikibazo kubona ariya mafaranga?” N’Ubwo bamwe muri bo banze kugira icyo batangaza kuri iyi ngingo, abatashatse ko amazina yabo atangazwa, bahurira ku ngingo yo kuba igiciro cyatumbagiye. Basaba ko hagira igikorwa, ibiciro bikagabanyuka nk’uko Leta yari yabitangaje. Ubushakashatsi bwaherukaga mu 2016 bwerekanaga ko 18% y’abakobwa cyangwa abagore basiba ishuri cyangwa akazi kuko badashobora kwigurira ibikoresho by’isuku biri ku isoko.


