Imiryango 37 iharanira inyungu z’abaturage (sosiyete sivile) yo mu bihugu bitandukanye ku Isi, kuri uyu wa 8 Werurwe 2021 yandikiye abakuru b’ibihugu by’umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) isaba ko hakorwa iperereza ryigenga, ritabogamye kandi rifatika ku rupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo.
Iyi miryango irimo Human Rights Watch, Amnesty International na Robert F. Kennedy Human Rights n’indi ikorera mu Bufaransa, Australia, Kenya, Ethiopia, Sierra Leone, Guinea, Sudani y’Epfo. Afurika y’Epfo, ku mugabane wa Amerika ndetse na Aziya.
Yagize iti: “Ubwo za Leta zizihiza umunsi wa Commonwealth ndetse ziteguye inama y’Abakuru b’Ibihugu i Kigali muri Kamena, tubandikiye tubasaba gushyigikira ubu busabe kuri bagenzi banyu muri Leta y’u Rwanda.”
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Kizito Mihigo yapfiriye muri kasho ya Remera iherereye mu Karere ka Gasabo mu rukerera rwa tariki ya 17 Gashyantare 2020, yiyahuye, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeza ko yiyahuje amashuka, ndetse bishimangirwa n’Ubushinjacyaha bw’Igihugu nyuma y’iperereza bwakoze.
Iyi miryango ivuga ko kandi ingingo ya 4 y’isezerano rya 3 rya Komisiyo ya Afurika y’Uburenganzira bwa muntu ryatorewe i Banjul muri Gambia ku wa 18/11/2015, isaba ko mu gihe umuntu apfiriye muri kasho ya Leta, hakorwa iperereza ryigenga, rifatika kandi ritabogamye.
Ivuga ko ibihugu bigize Commonwealth byagiranye amasezerano mu 2013 ashimangira indangagaciro n’amahame shingiro birimo: kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, kugendera ku mategeko n’uruhare rw’imiryango iharanira inyungu z’abaturage.
Kuri iyi miryango, gukorera inama ya Commonwealth mu Rwanda hatabanje kuganirwa ku bibazo by’uburenganzira bw’ikiremwamuntu [imiryango] ivuga ku Rwanda, “by’umwihariko urupfu rwa Kizito Mihigo” ngo byatera gushidikanya kuri aya masezerano.
Kizito Mihigo yapfuye nyuma y’iminsi ine atawe muri yombi mu Karere ka Nyaruguru, aho “yashakaga kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ajya mu Burundi”, “akekwaho kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Leta” nk’uko RIB yabitangaje.
Yari amaze umwaka n’igice afunguwe by’agateganyo ku mbabazi za Perezida. Kuva mu 2015 yari mu gihano cy’igifungo cy’imyaka 10 yari yarakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bine birimo: kurema umutwe w’abagizi ba nabi n’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho. Nyuma yo kurekurwa, ntiyari yemerewe kujya hanze y’igihugu, nk’uko amategeko abiteganya.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


