Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) kuri uyu wa 8 Werurwe 2021 rwategetse Gen. Bosco Ntaganda ukomoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kwishyura abagizweho ingaruka n’ibyaha yakoze bagera ku 2123, indishyi ya miliyoni 30 z’amadolari ya Amerika.
Nk’uko tubikesha Reuters, iki icyemezo cyafashwe n’abacamanza bahagarariwe na Chang-ho Chung, wagize ati: “Inteko rufashe umwanzuro ko Bwana Ntaganda agomba gutanga indishyi zingana na miliyoni 30 z’amadolari ya Amerika.”
Gusa aba banyamategeko bemeza ko Gen. Ntaganda nta bushobozi afite bwo kwishyura iyi ndishyi yose uko yakabaye, bakaba bemeje ko igomba kuva mu kigega cy’uru rukiko cyitwa Trust Fund, gisanzwe kivamo inkunga ifasha abagizweho ingaruka n’ibyaha by’intambara.
Gen. Ntaganda yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 mu 2019, nyuma yo guhamwa n’ibyaha 13 birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, kwimura abantu ku gahato no kwinjiza abana bari munsi y’imyaka 15 mu gisirikare kuva mu 2002 kugeza mu 2003 ubwo yari Komanda w’umutwe witwaje intwaro wa FPLC (Forces Patriotiques pour la Liberation du Congo) wakoreraga mu ntara ya Ituri.
Ikigega Trust Fund gisanzwe kibona amafaranga avuye mu bagiraneza. Mu mwaka w’2020 cyari gisigayemo miliyoni18 z’Amadolari ya Amerika. Bigaragara ko mu gihe nta yandi mafaranga yaba yarashyizwemo, indishyi yose kuri aba Banyekongo ntiyaboneka.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


