Kenya yakumiriye ku butaka bwayo ibigori n’amagi bya Uganda

Sangiza iyi nkuru

Kenya iheruka kongera ibigori n’amagi ya Uganda na Tanzania ku rutonde rw’ibicuruzwa by’iki bihugu bitemerewe gukandagira ku isoko ryayo.

Ni nyuma y’uko muri Mutarama Kenya yari yakumiriye ku isoko ryayo inkoko na foromaje ziturutse muri Uganda.

Mu rwandiko rwo ku wa 14 Mutarama, Kenya yari yavuze ko ikumiriye ku butaka bwayo inyama, inkoko n’amagi biturutse muri Uganda, yitwaje ko ikeneye gufasha abakora ubucuruzi bw’ibikomoka ku matungo “kugira ngo bakire ihungabana ryatewe na Covid-19.”

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize bwo Kenya yatangaje ko ikumiriye ku butaka bwayo ibigori n’amagi aturutse muri Uganda na Tanzania, ku mpamvu z’uko muri ibyo bihugu byombi hakomeje kugaragara ubwiyongere bukabije bw’indwara zidakira zifitanye isano n’uburozi bwa aflatoxine, ku buryo zimwe muri zo zagiye zihitana ubuzima bw’abantu.

Daily Monitor igendeye ku mibare ya Banki Nkuru ya Uganda, ivuga ko kuba Kenya yarakumiriye ku butaka bwayo ibigori bya Uganda bisobanura ko iki gihugu gishobora gutakaza arenga $ miliyoni 121 (akabakaba miliyari 120 Frw) kinjizaga mu bicuruzwa cyohereza hanze buri mwaka.

Ibi birajyana n’uko 90% (Toni 330,620) z’ibigori Uganda yoherezaga mu mahanga buri mwaka byerekezaga muri Kenya.

Nko hagati ya Mutarama 2020 na Mutarama 2021, Uganda yohereje mu mahanga Toni 351,420 z’ibigori (50,203 buri kwezi) zavuyemo miliyoni 121 z’amadorali ya Amerika.

Miliyoni 99.5 z’ariya mafaranga zavuye mu bigori byoherejwe muri Kenya, andi asigaye aturuka mu byoherejwe mu bihugu bya Sudani y’Epfo, Congo Kinshasa n’ahandi.

Magingo aya Uganda ikomeje kubara ibihombo by’abarirwa muri za miliyari, nyuma yo kubura isoko ry’ibicuruzwa yoherezaga mu mahanga [cyane mu bihugu bya EAC] kubera ahanini kubikumira ku masoko ndetse n’ifungwa ry’imipaka.

Imibare ya Banki Nkuru ya Uganda, Ikigo cy’iki gihugu gishinzwe imisoro n’amahoro ndetse n’iy’Ikigo gishinzwe guteza imbere ikawa; igaragaza ko mu 2019 honyine Uganda yahombye abarirwa muri miliyoni 454.7 z’amadorali ya Amerika (arenga Frw miliyari 443) nyuma yo kubura isoko ry’ibicuruzwa birimo isukari, ibikomoka ku mata, isima, amabati, amavuta yo kwisiga, ayo guteka ndetse n’ibindi.

Ni amafaranga byitezwe ko yaje kwiyongera muri 2020.

Minisitiri w’Ubucuruzi muri Uganda, Ameria Kyambade, aheruka gutangaza ko yabonye urwandiko rwa Kenya rukumira ku isoko ryayo ibigori n’amagi ya Uganda, avuga ko akeneye igihe gihagije cyo kwigana ubushishozi kiriya kibazo mbere yo kugira icyo atangaza.

Komiseri muri Uganda ushinzwe ubucuruzi bwo hanze y’igihugu muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Emmanuel Mutahunga, we yavuze ko Kenya itamenyesheje Uganda ibya ririya kumira, avuga ko bazarirwanya ari uko barimenyeshejwe byemewe n’amategeko.

Mutahunga yavuze ko bijyanye no kuba kiriya kibazo kinareba Tanzania, bazungurana na yo ibitekerezo bagafata umwanzuro bahuriyeho.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *