djidro8_1615272869747588.jpg

2021: Djihad Bizimana yabaye umukinnyi wa Kane w’Amavubi wambitse impeta umukunzi we

Sangiza iyi nkuru

Djihad Bizimana ukina hagati mu kibuga mu kipe ya Waasland Beveren yo mu Bubiligi no mu kipe y’igihugu ‘Amavubi’, yabaye umukinnyi wa kane w’u Rwanda wambitse impeta umukunzi we muri uyu mwaka wa 2021.

Djihad yambikiye umukunzi we impeta mu mujyi wa Antwerp mu gihugu cy’Ububiligi.

Uyu musore ukomoka i Rubavu yemeje ko yambitse impeta uyu mukunzi we witwa Dalida Simbi (wari wagize isabukuru y’amavuko) mu butumwa bugufi yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.

Ni ubutumwa bwari buherekeje amafoto abiri, harimo imwe umukunzi we agaragara yasabwe n’ibyishimo n’indi afite indabyo mu kiganza n’impeta mu rutoki.

Djihad yagize ati: ” Hanyuma yavuze ‘Yego’ [yongeraho ikimenyetso cy’impeta]. Ndagukunda. Isabukuru nziza y’amavuko mukunzi Shatje. Imana Ishimwe.”

Djihad kandi yifashishije indirimbo ‘Perfect Woman’ y’umunya-Nigeria Rudeboy [Paul Okoye], yambika umukunzi we impeta nk’uko bigaragara mu yandi mashusho yashyize kuri Instagram.

Rudeboy atumikira Djihad ku mukunzi we mu magambo agira ati: “Sinshobora kwizera ibyo amaso yanjye yaba abona, umunsi naboneyeho urubavu rwanjye nari narabuze, yashoye ubwiza bwe muri njye…” avuga uriya mukunzi we abona nk’umugore utunganye.

Iriya nkumi kuri Instagram yavuze ko yavuze “yego ya burundu.”

Djihad Bizimana abaye umukinnyi wa kane w’Amavubi wambitse impeta umukunzi we kuva 2021 yatangira, nyuma ya rutahizamu Jacques Tuyisenge, myugariro Nsabimana Aimable n’umuzamu Kimenyi Yves iheruka kwambika impeta Miss Uwase Muyango Claudine.

djidro8_1615272869747588.jpg

djidro8_161527286974784.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *