Nyabihu-Rugera: Ibendera ry’igihugu ryibwe riboneka mu rugo rw’umuyobozi

Sangiza iyi nkuru

Ibendera ry’igihugu mu Kagari ka Nyarutembe, Umurenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu mu cyumweru gishize ryibwe n’umuntu utaramenyekana, nyuma riboneka ku muturage ushinzwe umutekano mu mudugudu ahitwa mu Ikoni muri ako kagari.

Bamwe mu baturage bavuganye na BWIZA bavuga ko iri bendera ryamanuwe (ryururukijwe) ku biro by’akagari, gusa nyuma rikaboneka k’ushinzwe umutekano, ibintu bavuga ko byabayobeye.

Umwe muri bo ati ” Hariya haba irondo ariko sinzi uko byagenze ngo uwamanuye ibendera abace muri humye, arimanure ubundi riboneke kwa mutekano.”

Undi ati ” Ntawamenya niba mutekano ari we warimanuye n’ubwo ryasanzwe iwe, bisa nk’aho kwari ugushaka kumugerekaho icyaha ahari. Nta muntu tuzi bafitanye amakimbirane ku buryo yamugerekaho icyaha cyo kwiba ibendera ry’igihugu.”

Aba baturage kimwe n’abandi batashimye kuvugana na BWIZA bumvikana bavuga ko mutekano ubusanzwe ukora akazi ke neza, yabikorewe n’abashaka kumusiga icyasha muri Leta.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarutembe, Akimanimpaye Florence ku murongo wa telefoni yatangarije BWIZA ko ko iri bendera ryabonetse, rigasubizwa mu mwanya waryo gusa ngo hari amakuru bamenye ubwo bakurikiranaga iki kibazo.

Gitifu ati ” Ubu ryarabonetse, ryongera kumanikwa (kurizwa) ariko ntawe byahamye ko ari we wakoze biriya n’ubwo ryabonetse mu rugo rwa mutekano. Twamenye ko hari umuturage w’ikirara wo mu Karere ka Gakenke (Umurenge wa Rusasa) wari wabwiye mutekano ko aza kumukora akantu nyuma yo kumusaba gutaha yubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus. Babaye nk’abatongana amubwira ako azamukora akantu nyuma ibendera riboneka iwe mu rugo. Dukeka ko ari we waba warabikoze tugendeye kuri ayo makuru.”

Uyu muyobozi avuga ko nta muturage wahamwe no gukora iki gikorwa ariko bakeka uwo muturage washakaga gusiga icyasha mutekano. Avuga bafatanyije n’ubuyobozi bw’Umurenge baganirije abaturage kandi ko bazakomeza gukaza umutekano ahari iri bendera nk’ibisanzwe n’ahandi rusange.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Nyabihu-Rugera: Ibendera ry’igihugu ryibwe riboneka mu rugo rw’umuyobozi
    Ibendera rirururutswa ntirimanurwa

  2. Nyabihu-Rugera: Ibendera ry’igihugu ryibwe riboneka mu rugo rw’umuyobozi
    Ibendera rirururutswa ntirimanurwa

  3. Nyabihu-Rugera: Ibendera ry’igihugu ryibwe riboneka mu rugo rw’umuyobozi
    Ibendera rirururutswa ntirimanurwa

  4. Nyabihu-Rugera: Ibendera ry’igihugu ryibwe riboneka mu rugo rw’umuyobozi
    Ibendera rirururutswa ntirimanurwa

  5. Nyabihu-Rugera: Ibendera ry’igihugu ryibwe riboneka mu rugo rw’umuyobozi
    Jye ndumiwe none aho ryari riri kukagari ntaburinzi? Abashinzwe umutekano aho birukanwe kuko nabo ubwabo babifitemo uruhare

  6. Nyabihu-Rugera: Ibendera ry’igihugu ryibwe riboneka mu rugo rw’umuyobozi
    Jye ndumiwe none aho ryari riri kukagari ntaburinzi? Abashinzwe umutekano aho birukanwe kuko nabo ubwabo babifitemo uruhare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *