Afite igitekerezo cy’uko ibyangombwa byatakaye byajya biboneka mu buryo bworoshye

Sangiza iyi nkuru

Hari benshi basiragira ku byangombwa by’ingenzi baba barataye cyangwa barabyibwe: nk’ikarita ndangamuntu, impamyabumenyi n’ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga (permits de conduire), bikabatwara igihe kirekire n’amafaranga menshi babishakisha, hakaba ubwo babibuze burundu, Leta ikabakorera ibindi.

Ibyangombwa nk’amakarita ndangamuntu n’ibyo gutwara ibinyabiziga byo kugira ngo bibone ba nyirabyo; hifashishwa uburyo burimo kubimanika ahantu hahurira abantu benshi biba byatakariye nko: ku biro by’imirenge, kuri banki, ku biro bya za gare n’ahandi, ariko ugasanga nabwo hari abatabibona.

Umusore w’imyaka 25 y’amavuko witwa Mugenwa Mark Abel utuye mu Karere ka Gasabo k’Umujyi wa Kigali afite igitekerezo cy’uko iki kibazo cyabonerwa igisubizo, ibi byangombwa bikajya biboneka mu buryo bworoshye.

Mugenwa ashingiye ku kamaro k’urubuga Irembo mu koroshya imitangire ya serivisi ndetse n’uburyo zitangirwaho, avuga ko hagashyizweho n’urundi n’iyo rwaba ruri ku Irembo, rukajya rwandikwaho ibyangombwa byatoraguwe, bigashakishirizwaho.

Yabitangarije ku rubuga rwa Twitter, ati: “Akamaro k’Irembo mu gutanga service ndetse no kuzoroshya twarakabonye, none iyo umuntu ageze mu isoko rya Kimironko na za Nyabugogo akahabona amarangamuntu amanitse mu madirishya yarabuze ba nyirayo, ukongera ukareba uburyo ibyangombwa byatakaye bigora kubona ibibisimbura bigoye, usanga hakwiye kubaho Urubuga (Portal) niyo yaba iri ku Irembo, aho ibyangombwa byatoraguwe byandikishwa, ubwo akaba ari naho bishakishirizwa. Ku buryo umuntu ajyaho kurebaho icyangombwa.”

Mugenwa yakomeje avuga ko kuri uru rubuga hanashyirwaho umwanya umuntu ubonye icyangombwa cye yajya yishyuriraho amafaranga y’iyi service. Ati: “Hakabaho Business Modal y’uko umuntu usanzeho icyangombwa cye yishyura nka 5000Frw ya service aho gusiragira akanakibura, leta igakora ikindi, muri make ni ikusanyirizo ry’ibyangombwa byatakaye (Official documents) kuko izindi nzira bicamo ziragoye (Lost and found service).”

Uyu musore kandi yavuze ko mu gihe Leta yashyigikira iki gitekerezo, yayifasha mu kugikuza no kugishyira mu bikorwa.

Ni igitekerezo amaranye imyaka ine

BWIZA yagiranye ikiganiro na Mugenwa, atangaza ko iki gitekerezo cyamujemo ubwo yarangizaga amashuri yisumbuye mu 2016 ndetse we na bagenzi be biganye bari barakoze urubuga bise ‘Ibyangombwa’ (ntibari bakarumuritse) rwagombaga kujya rukusanyirizwaho ibyangombwa byatoraguwe, gusa baje kurukuraho nyuma yo kubwirwa ko rutakora batabiherewe uburenganzira n’inzego za Leta zibifite mu nshingano.

Ati: “Ahubwo twari twaranakoze n’urubuga, gusa ngo byasabaga kujya muri MINALOC, MINIJUST na Police, turukuraho.”

Baje gufata icyemezo cyo gushakisha uburyo izi nzego za Leta zabafasha gushyira mu bikorwa iki gitekerezo, binyuze mu nzira iteganywa n’amategeko, ariko baje gucika intege ubwo bamwe muri aba bagenzi be bajyaga mu yindi mirimo, guhuza ibitekerezo ntibyongera gushoboka.

Iki gitangazamakuru cyabajije Mugenwa niba amafaranga y’u Rwanda 5000 yavuze mu gitekerezo cye ataba ari menshi ku Munyarwanda waba abonye icyangombwa cye kuri uru rubuga mu gihe rwaba rwarakozwe, avuga ko atari menshi. Ati: “Amatike yo yonyine yo kuzenguruka ujya za Minisiteri, Police n’ahandi, ikindi ugatakaza umwanya…Ibaze kuba wakwicara kuri computer yawe cyangwa ugakoresha telefone ugahita ubona icyangombwa wataye.”

Yakomeje avuga ko ashingiye ku bushobozi bw’Abanyarwanda, cyane cyane abakunze guta ibyangombwa, batabura 5000 Rwf yo kwishyura iyi serivisi. Ati: “Uko byagenda kose burya Abanyarwanda bata ibyangombwa ni abagenda.Akenshi bitakara muri za gare n’ahandi, kandi umuturage uri dynamic (ukora ingendo) burya aba yanabasha kwishyura amafaranga nka 5000 Frw.”

Polisi y’u Rwanda nka rumwe mu nzego za Leta zirebwa n’ikibazo cy’ibyangombwa bitakara, yasubirije Mugenwa ku rubuga rwa Twitter ko izafatanya n’inzego zibishinzwe igitekerezo cye kikigwaho. Iti: “Muraho, Murakoze ku gitekerezo mutanze. Dufatanyije n’inzego zibishinzwe bizigwaho.”

Mugenwa yize Imibare n’Ubugenge muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge gusa yagarukiye mu mwaka wa nyuma atarangije amasomo bitewe n’uburwayi. Ubu ari kwigira kuri interineti amasomo y’ishoramari (business) muri Kaminuza yo muri Amerika, akaba ateganya kuyarangiza mu mwaka w’2022. Ntabwo yize ibyo gukora no gutunganya imbuga (websites) gusa ngo abifiteho ubumenyi bw’ibanze.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *