Musanze: Umwana w’imyaka 2 yaguye mu kidendezi cy’amazi cyo mu baturanyi arapfa

Sangiza iyi nkuru

Mu ma saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 9 Werurwe 2021, umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka ibiri y’amavuko, yaguye mu kidendezi cy’amazi birangira yitabye Imana.

Byabereye mu mudugudu wa Ngenzi, Akagari ka Murwa, Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze, ubwo ababyeyi b’uwo mwana bari bazindukiye mu murima guhinga, bakamusiga ku rugo ari kumwe na mukuru we uri mu kigero cy’imyaka umunani.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Twiringiyimana Edouard, yabwiye BWIZA ko uyu mwana w’umukobwa yaguye mu cyobo cyari mu rugo rw”umuturanyi w’ababyeyi be.

Ati: “Niko biri, umwana yaguye mu mazi, ni ikidendezi gifata amazi yaguyemo cyari ku muturage we, ubu turi kwitegura ngo tumujyane muri autopsy.”

Amakuru avuga ko akeneye ikidendezi uriya mwana yaguyemo cyari gifite metero zibarirwa muri 20 z’ubujyakuzimu.

Gitifu Twagirimana yavuze ko mu rwego rwo kwirinda ko impanuka nk’iriya yakongera kubaho, yasabye ababyeyi kuba hafi y’abana babo mu rwego rwo kubarinda kugwa muri biriya byobo bicukurwa mu rwego rwo kwirinda isuri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *