Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yasabye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda biteguraga kujya mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo kwirinda kuzinuba abaturage baho, no guseka ibyo bazahabona batazaba bamenyereye mu muco Nyarwanda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Werurwe ni bwo IGP Dan Munyuza yahaye impanuro iri tsinda ry’abapolisi biteguraga kwerekeza mu butumwa bwa Loni i Malakar muri Sudani y’Epfo.
Ni itsinda rigizwe n’abapolisi 240 barimo abagore 45, rikaba riyobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Faustin Kalimba.
IGP Munyuza ubwo yaganirizaga aba bapolisi, yabasabye kuzubaha umuco n’imigenzo y’abaturage b’Igihugu bagiyemo cya Sudani y’Epfo, abagira inama yo kutazinuba cyangwa ngo baseke ibyo bazaba babonye batamenyereye mu muco nyarwanda.
Yabasabye kandi kuzava muri Sudani y’Epfo abaturage bakibifuza aho kuhava babinuba.
Urubuga rwa Polisi y’u Rwanda rwavuze ko Afande Munyuza yagaragarije bariya bapolisi ko abapolisi b’u Rwanda aho bari hose mu butumwa bwa Loni, barangwa no kwitwara neza bagahesha isura nziza u Rwanda; abasaba kuzatera ikirenge mu cya bagenzi babo bababanjirije.
Ati: “Mugiye muhagarariye u Rwanda, muzirikane ko ibyo muzakorera hariya bizahesha isura u Rwanda, mugomba kuzahesha isura nziza u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange. Bagenzi banyu mugiye gusimbura bitwaye neza, murasabwa kuzagera ikirenge mu cyabo ndetse munarenzeho.”
“Muzarangwe n’ikinyabupfura gisanzwe kibaranga, mwubahane hagati yanyu nk’uko bisanzwe kandi muzarangwe no gukorera hamwe nk’ikipe.”
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yibukije abapolisi ko n’ubwo bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro barinda abaturage, ariko nanone banakwiye kurangwa n”umuco wo gufasha abafite ibibazo nko kubakira amacumbi abadafite aho bataha, kubafasha kubona isuku aho muzabona ntayo bafite mubaha amazi meza n’ibindi bikorwa bibateza imbere.”
IGP Dan Munyuza yibukije abapolisi kurangwa n’ubutwari aho bari hose kandi bakazirikana ko akazi bahoramo ka buri munsi kaba gasa nk’urugamba bityo nta we ugomba gutererana mugenzi we.
Aba bapolisi 240, ni icyiciro cya 6 kigiye mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS I-6).
Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Werurwe ari bwo bahaguruka ku kibuga cy’indege cya Kigali bagiye gusimbura bagenzi babo 240 bari bamazeyo umwaka urenga kubera icyorezo cya COVID-19.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


