FC Zürich yasabye Lague Byiringiro kuyisura, yemera kuzamwishyurira ibyo azakenera byose

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya FC Zürich yo mu kiciro cya mbere mu Busuwisi, yatumiye rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague, imusaba kuzayisura i Zürich mu gihe cy’iminsi 10.

Saa yine n’iminota 20 z’itariki ya 03 Werurwe, BWIZA yanditse inkuru ivuga ko https://bwiza.com/?League-Byiringiro-yabengutswe-na-FC-Zurich-iri-mu-zikomeye-mu-Busuwisi

Icyo gihe amakuru yavugaga ko uyu musore usanzwe akinira APR FC n’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ agomba guhaguruka i Kigali akerekeza i Zürich mu Busuwisi, aho agomba gukora ikizamini cy’ubuzima.

Mu gihe uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko yaba yitwaye neza, azahita ahabwa amasezerano n’iriya kipe ndetse ihite imugura angana na €265,000 (265,000,000Frw).

Inkuru y’uko Lague yabengutswe na FC Zürich ikimenyekana ubuyobozi bwa APR FC binyuze mu muvugizi wayo (Kazungu Claver), bwavuze ko ntayo buzi.

Cyakora cyo ibyo kuba Lague Byiringiro yarabengutswe na FC Zürich bishimangirwa n’urwandiko rw’ubutumire iyi kipe yandikiye APR FC ku wa Kabiri tariki ya 9 Werurwe 2021, isaba ko uyu mukinnyi yazayisura hagati y’itariki ya 9-19 Mata 2021.

Yagize iti: “Ikipe y’umupira w’amaguru ya Zürich, yishimiye gutumira umukinnyi ukurikira gusura Zürich mu Busuwisi kuva tariki ya 9-19 Mata 2021. Byiringiro Lague wavutse tariki ya 1 Mutarama 2000.”

FC Zürich yunzemo ko “Izishyura igiciro cy’urugendo (ticket y’indege), ibizamutunga ndetse n’ibindi byose ashobora gukenera mu gihe azaba ari i Zürich. FC Zürich kandi irabasezeranya ko Lague Byiringiro azahita agaruka nyuma y’ariya matariki twababwiye.”

Lague Byiringiro asanzwe ari umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba APR FC yubakiyeho, dore ko ari no mu bayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona idatsinzwe mu mwaka w’imikino ushize.

Uyu musore by’umwihariko aheruka kwigaragaza mu irushanwa rya CHAN Amavubi aheruka kwitabira mu gihugu cya Caméroun, cyane mu mukino wo mu tsinda C u Rwanda rwatsinzemo Togo ibitego 3-2.

FC Zürich yamutumiye, ni imwe mu makipe akomeye mu Busuwisi dore ko ifite ibikombe 12 bya shampiyona n’icumi by’igihugu.

Iyi kipe inakunze kwitabira imikino yo ku mugabane w’Uburayi magingo aya iri ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’Abasuwisi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *