Mu gihe benshi mu bakiristo usanga binubira abashumba babo babishyuza icyacumi nk’abariye ideni, Ap.Paul Gitwaza umuyobozi wa Zion Temple we atangaza ko iki cyacumi ari ideni.
Imbere y’imbaga y’abakiristo, Gitwaza yagize ati: “reka mbaze, tube honnàªte, ni bande batanga icyacumi mu rusengero, ntimubeshye kuko nubeshya Imana irakureba, iragufungira n’ibindi [abagitanga bamanika intoki]”.
Akomeza abigisha ibyiza byo gutanga icyacumi, ati: “kudatanga icyacumi ni umuvumo, murifuza ko umuntu avumwa? Iyo umuntu adatanga icyacumi aba ameze nk’uwicaye munsi y’imbaraga z’umuvumo.
Ntabwo ari derivuransi(honnàªte) ikuvana muri uwo muvumo, si isengesho rigukura muri uwo muvumo, ni ukwishyura icyacumi, ituro ushobora kutaritanga ariko icyacumi uracyishyura.
Gitwaza avuga ko icyacumi ari umwenda, ati: “icyacumi ntibagitanga barakishyura ni umwenda, iyo utakishyuye uba urimo urahamagara umuvumo ku buzima bwawe, ku magara yawe, ku bana bawe, ku muryango wawe, ntushobora kuzatera imbere mu buzima bwawe”.
Ese Bibiliya ibivugaho iki?
Gutanga icya cumi ni inyigisho iri mu Isezerano rya Kera. Icya cumi cyari inshingano ku Bisirayeli bose kuko Itegeko ryabategeka gutanga mu rusengero icumi ku ijana ry’ibyo bejeje n’icumi ku ijana ku matungo boroye, (Abalewi 27:30; Kubara 18:26; Gutegekwa kwa Kabiri 14:24; 2 Ingoma 31:5).
Mu by’ukuri, Itegeko ryo mu Isezerano rya Kera ryasabaga ibya cumi bitandukanye icya cumi cy’Abalewi, icya cumi cyo gukoresha mu rusengero no mu minsi mikuru, n’icya cumi cyo gufasha abakene bo mu gihugu byatumye rero umubare uzamuka ugera kuri 23.3 ku ijana. Bamwe basanga icya cumi cyo mu Isezerano rya Kera, cyari uburyo bwo gusoresha kugira ngo babonere abatambyi n’Abalewi ibyo bakenera byose mu muhango wo gutamba ibitambo.
Isezerano Rishya ryo ntaho ritegeka cyangwa ngo risabe Abakristo gushishikarira igikorwa cyo gutanga icya cumi gitegetswe mu Isezerano rya Kera. Isezerano Rishya nta na hamwe rivuga ko hari ijanisha ry’ibyo umuntu atunze, agomba gushyira iruhande, ahubwo rivuga gusa ko impano zigomba kuba “zifitanye isano n’ibyo umuntu atunze” (1 Abakorinto 16:2).
Bamwe mu bayobozi b’Itorero rya Gikristo bavanye ijanisha ry’icumi ku ijana mu cya cumi kivugwa mw’Isezerano rya Kera, maze iryo janisha barihindura “igipimo ntarengwa cyo hasi”, biyemeje gusaba Abakristo gutanga.
Muri Samweli wa mbere tubonamo iri hame rihoraho : “Samweli aramusubiza ati, ‘Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byotswa n’ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye ? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by’amasekurume y’intama’’(1 Samweli 15:22.).
Muri Malaki 3:8, havuga ngo ‘‘Mbese umuntu yakwima Imana ibyayo ? ariko mwebweho mwarabiyimye, nyamara murabaza muti “Twakwimye iki ?”, Mwanyimye imigabane ya kimwe mu icumi n’amaturo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/bwiza.com



2 Responses
Ese ni ngombwa ko pasiteri yirirwa yishyuza abakiristo icyacumi nk�abariye ideni?
Gutanga icyacumi si itegeko kuko bibaye itegeko hari igihe umuntu yatanga atabikuye kumutima
Ese ni ngombwa ko pasiteri yirirwa yishyuza abakiristo icyacumi nk�abariye ideni?
Gutanga icyacumi si itegeko kuko bibaye itegeko hari igihe umuntu yatanga atabikuye kumutima