UEFA CL: Bwa mbere mu myaka 16 Messi na Cristiano Ronaldo babaye insina ngufi

Sangiza iyi nkuru

Bwa mbere mu myaka 16 ishize Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bombi bananiwe kurenga 1/8 cy’irangiza cya UEFA Champions league.

Ni nyuma y’imikino yo kwishyura ya 1/8 yakinwe ku wa Kabiri no ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

Cristiano Ronaldo na Juventus ye basezerewe na FC Porto yo muri Portugal ibifashijwemo n’ibitego byinshi yatsindiye mu Butaliyani, bijyanye n’uko amakipe yombi yanganyaga igiteranyo cy’ibitego 4-4.

Mu ijoro ryakeye Lionel Messi na FC Barcelona akinira na bo basezerewe muri ririya rushanwa, batsinzwe na PSG yo mu Bufaransa ku giteranyo cy’ibitego 5-2.

Ni Messi watsinze igitego kimwe anahusha penaliti mbere y’uko igice cya mbere kirangira, gusa ntibyari bihagije ngo FC Barcelona ibashe kwishyura umwenda w’ibitego 4-1 yari yaratsinzwe mu mukino ubanza.

Lionel Messi na Cristiano Ronaldo baherukaga kunanirwa kugera muri 1/4 cy’irangiza cya UEFA Champions league mu mwaka w’imikino wa 2004/2005 ubwo Manchester United na FC Barcelona bakiniraga zasezererwaga muri ririya rushanwa rugikubita.

Aba bagabo bombi bananiwe kugera muri 1/4 cy’irangiza cya ririya rushanwa, nyuma y’amezi arindwi bwa mbere mu mateka hakinwe 1/2 cy’irangiza cya Champions league nta n’umwe ukigaragaramo.

Abakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru basanga kuba aba bakinnyi bombi b’ibihangange bakomeje gusuzugurika bene aka kageni, ari ikimenyetso cy’uko igihe cyabo kiri kurangira.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *