RDF yohereje abasirikare bashya muri misiyo i Malakal

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyatangiye igikorwa cyo gusimbuza abasirikare bacyo bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Ku wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe ni bwo itsinda rya mbere rigizwe n’abasirikare 128 mu 157 bagomba kujya muri buriya butumwa, ryahagurutse i Kigali ryerekeza i Malakal muri Sudani y’Epfo.

Aba basirikikare bagiye gusimbura bagenzi babo 105 bari basanzwe mu butumwa muri kariya gace, ikiciro cya mbere cyabo cyageze i Kigali ejo ku wa Gatatu.

Umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri mu ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Jean Bosco Rutikanga wahaye bariya basirikare impanuro mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura; yabasabye kuba abambasaderi beza b’u Rwanda no kuzakorana inshingano zabo disipulini yo ku rwego rwo hejuru.

Ati: “Buri gihe muzarangwe n’indangagaciro za RDF kandi muzarinde isura nziza y’u Rwanda binyuze mu gusohozanya ubutumwa bwanyu ikinyabupfura.”

Abasirikare b’u Rwanda bavuye mu butumwa bwa Loni ku wa Gatatu, bakiriwe n’umuyobozi wa Brigade ya 402, Col Mike Mujuni, wabashimiye kuba barasoje neza inshingano zabo, abasaba kuzakorana ikinyabupfura izindi nshingano bazahabwa mu gihugu imbere.

RDF ku rubuga rwayo yatangaje ko mu gihe cy’umwaka umwe bariya basirikare 105 bari bamaze muri Sudani y’Epfo, bahakoreye neza ibikorwa bitandukanye mu kurinda abasivili, birimo amarondo, kurinda abahunz, guherekeza ibikoresho by’ubutabazi n’ibindi bikorwa bitandukanye bya gisivili.

U Rwanda rufite batayo eshatu z’abasirikare n’imwe y’Ingabo zirwanira mu kirere mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Ibi birushyira ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite abasirikare benshi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro, aho rufite abasirikare i Darfur (UNAMID), muri Sudani y’Epfo (UNMISS) no muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA).

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *