U Rwanda rushobora kohereza abandi basirikare 800 muri Centrafrique

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’Abibumbye ku wa Gatanu, wafashe icyemezo cyo kongera umubare w’abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa bwawo bwo kubungabunga amahoro muri Repububulika ya Centrafrique (MINUSCA).

Ni icyemezo akanama gashinzwe umutekano muri Loni kafashe, ku busabe bw’Umunyamabanga Mukuru w’uriya muryango, Antonio Gutteres cyo kimwe n’umuyobozi wa MINUSCA.

Loni yemeye kohereza abasirikare muri Centrafrique abasirikare b’inyongera 2,750 n’abapolisi 940, bo kuyifasha kugera ku ntego zayo z’ibanze zirimo kurinda abasivile no korohereza itangwa ry’ubutabazi.

Ni nyuma y’ibitero by’inyeshyamba byakunze kwibasira Centrafrique guhera mu mpera za 2020.

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), yatangaje ko Leta ya Centrafrique na MINUSCA bafite gahunda yo gutoranya bariya basirikare mu Rwanda rushobora gutanga byibura abasirikare bashya 800, abandi bakava mu bihugu bya SĂ©nĂ©gal, Maroc na Mauritania.

RFI ivuga ko impamvu u Rwanda rwahise rutekerezwaho, ari uko abasirikare rwohereje muri Centrafrique kuva mu mpera z’umwaka ushize binyuze mu masezerano y’ubufatanye ari hagati y’ibihugu byombi, bagaragaje ubunyamwuga n’ikinyabupfura byo ku rwego rwo hejuru.

Bisobanuye ko abasirikare ba Loni bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique bazahita bagera ku 14,400 ndetse n’abapolisi 3,020.

Abari basanzwe mu butumwa barimo 750 b’u Rwanda baje kwiyongeraho 300 bagiye kunganira bagenzi babo mu mpera z’Ukuboza baturutse muri Sudani y’Epfo.

Aba basirikare kandi bariyongeraho umubare utazwi w’abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe, boherejwe i Bangui ku wa 21 Ukuboza mu rwego rwo kurinda bagenzi babo bibasirwaga n’ibitero by’inyeshyamba zishyigikiye uwahoze ari Perezida wa Centrafrique, François BozizĂ©.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *