Chameleone yakubise amaso polisi akizwa n’amaguru

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Joseph Mayanja uzwi nka Dr Jose Chameleone mu mpera z’icyumweru gishize yagaragaye ari ku muvuduko ahunga Polisi ya Uganda yakekaga ko yaba igiye kumuta muri yombi.

Sqoop dukesha aya makuru ivuga ko Chameleone yari mu modoka ye, ageze ahitwa Kololo, ku kabari kitwa ‘DNA Lounge Kololo’ ashaka kugira icyo afata, ariko abari aho babona asubiye mu modoka yirukanka, bayoberwa ibibaye.

Abajijwe icyari kibaye, Chameleone yavuze ko yaketse ko agiye gutabwa muri yombi. Ati ” Naringamije kujya gufata icyo kurya gusa nagiye kubona mbona imodoka ya paturuye irahageze, nahise nibuka ko utubari dufunze. Nahise niruka ku bw’umutekano.”

Chameleone unaherutse gutsindwa uruhenu mu kwiyamamariza kuba meya wa Kampala, ashobora kwikeka polisi cyane ko ubu yahinduye uruhande akaba agaragara mu myambaro y’itukura ya ‘People Power’ mu gihe mu gihe gishize yari uwo mu muhondo wa NRM, ahantu yasaruye atari make.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *