Ubusanzwe Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda N â° 13/2009 ryo kuwa 27/05/2009 mu ngingo yaryo ya 79 agace ka 3 havuga umukoresha n’umukozi bombi bafitanye masezerano umukoresha ataba agomba kurenza iminsi 7 uhereye igihe umukozi yagiriye uburenganzira ku mushahara ubwo ni ukuvuga ko niba ku itariki 15 umukozi yemerewe guhembwa ubundi ntihakagombye ko itariki 22 z’ukwezi zirenga.
Binabaye itariki 30 zikaba ifatizo ry’umwisho wo guhembwa ntizakarengeje itariki 07 z’ukwezi umukozi atarahembwa .
Ibi kandi bishingirwaho umukozi ashobora nawe kugira abandi bantu yizeza imikoranire n’imikoreshereze y’umushahara we cyane ko ikiba cyarasezeranywe aba atari ingingo igibwaho impaka ngo ahari umukoresha yahakana guhemba umukozi cyangwa yaramuka nabi akanga kumuhemba.
Bityo hakaba abahitamo gukorana n’amabanki ku nguzanyo zisanzwe zizwi ku mushahara nkuko kandi ibi twanabitwara mu rwego rw’ubuzima busanzwe aho umukozi agenda agafata ideni kuri boutique ukwezi kwashira yahembwe akishyura n’ibindi tutarondora.
[ad id=”44145″]
1.Twahindutse ba bihemu kandi bitari bikwiye byongeye ku baganga ntibyari bidukwiriye.
John Paul Musinguzi [ amazina ye twayahinduye ] ni umuforomo ukorera Ibitaro bya Kabyayi mu karere ka Muhanga ku murongo wa Telephone yaduhamagaye avugana na Bwiza.com mu ijwi ryumvikanagamo ikiniga kinshi yadutangarije ko aheruka umushahara w’ukwa 9 ko kugeza magingo twavuganaga nta kanunu k’umushahara w’ukwezi kwa 10 yari yabona .
Ati: “Ubu nahindutse nk’umuriganya kuri Banki dukorana kubera kudahembwa ukwezi kwa 10 kandi niyo ubu nahembwa amafranga bankataga bazashyiraho “Penalities z’ubukererwe maze mbe nsigariye aho kubera Minisante yanze kuduhemba ”.
Aho hari mu Karere ka Muhanga, maze twerekeza no mu Karere ka Nyarugenge naho dusanga amarira ni yose ku bakozi bakora mu bigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Ubuzima nk’Ibitaro cyangwa Ibigonderabuzima baba abaganga cyanga abaforomo bose bararirira mu myotsi .
Twashatse no kumenya uko bimeze n’ahandi henshi dusanga nuko bimeze ,kugeza magingo aya mu baganga hararya umugabo hagasiba undi!
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, Abaganga bo mu turere tugera kuri 21 nibo bonyine bamaze kubona amafaranga.

- Byatangiye abaganga basezeranywa kuzamurwa mu ntera y’uburambe birangira n’imishahara bacungiragaho bayibuze!
[ad id=”44145″]
Amakuru yizewe kandi Bwiza.com ifitiye gihamya nuko ibyo kuzamura abakozi bisa naho byari igihuha ko ahubwo mu nama zitandukanye harimo niyabereye mu Karere ka Bugesera yahuzaga abakozi bashinzwe abandi mu Bitaro byose byo mu Rwanda hariho kureba uko Minisante yahindura systeme yo guhemba abakozi aho byari bikenewe ko Minisiteri y’imari ibikurikiranira hafi kurushaho mu mavugururwa yari ategerejwe.
Ibyo ariko ntibyahiriye abaganga kuko iby’izo nama zagezeho byose bisa nibyananiranye kugeza aho ababishinzwe bananirwa no guhemba imishara isanzwe!
3. Ubuganga, umwuga umaze guta agaciro cyane kubera imicungire y’abakozi idahwitse wongeyemo n’impanuka zikunze kubamo.
Ubusanzwe kera Muganga yari umuntu wubashywe mu bantu mwanahura ukabona ko koko ari umuntu utuje, ariko mwibaze uhuye n’umuganga wicira isazi ku jisho kandi agomba kuramira imbaga iba ibabaye ,bivuze ko hari ubwo twazisanga mu Rwanda hari abaganga bameze nk’abesikoro kubera ubuzima bubi.
Umuntu ujyenda akajya mu iseta akabaga agahangana n’ibibazo bitaba byoroshye n’ubusanzwe biba bisaba ukwihangana hanyuma ukamara amezi 2 utamuhemba kandi warangiza ukamusaba umusaruro wo ku rwego rwo hejuru.
Ibi byose usanga ari ikibazo cyo kutubaha abakozi bagafatwa nkaho nta gaciro bafite. Kandi biragorana gukanika umuntu ngo agire kasitoma keya nyinshi z’akataraboneka kandi wenda yaburaye burya ngo “Ikirima ni ikiri mu nda”
[ad id=”44145″]
Minisiteri y’Ubuzima ikwiye guhagurukira imikorere idahwitse yo gutinza ibintu [ bureaucracy ] bitagombaga gutinda nta nibisobanuro byatanzwe haba kubo ishinzwe kimwe no ku banyarwanda muri rusange .
- Uduhimbazamutsi ngo twagiye nka nyomberi kuri bamwe usanga hari abakabona abandi bati ntikanakibaho.
Ikigonderabuzima cya Muhura mu Karere ka Gatsibo ngo kuva cyabaho nta mukozi waho wari waca iryera ako gahimbazamutsi kagenerwa umuganga
- Abaganga kandi benshi muganiriye bakwakiriza ikibazo cy’amasaha y’ikirenga bakora atagira aho abarirwa nkaho bakubwira ko bataha mu gicuku baje ikindi ariko bikarangira nkuku nayo bari bamenyereye nk’umushahara batayabonye .
- Kuba abavuzi bahora bacishije make ku bakoresha babo bituma babafata nk’abantu basa naho ntacyo bazi ku mikorere mibi n’imicungire yabo ,nyamara ngo ibi bigira ingaruka zo gutuma abantu bagenda batakaza ikizere cyo gutinda muri uyu mwuga .
Mperutse no kumva ko hari abo Minisiteri y’Ubuzima yohereje kwiga baje ibima akazi ,aba ni abari barakurikiranye agashami ka Clinical Medecine mucyahoze ari KHI kugeza magingo aya rurageretse no mu Nteko Ishinga amategeko rwabuze gica.
4.Nubwo bitavugwa ariko umubare utari muto w’abaforomo wamaze gusezera kuri uyu mwuga .
Twashatse kumenya igituma aba bakozi bahurwa ibyuyu mwuga ubusanzwe utakagize amakemwa benshi badutangariza ko uretse iteshamutwe ry’impande zose nta kindi bawubonyemo .
Urugero ngo ni umuforomokazi wamamaye mu Itangazamakuru witwa Joviah wakomerekeye mu kazi aho yakoraga ariko na magingo naya ibyamubayeho ni akandare harimo no gutakaza akazi ke ubu akaba atagira kivurira kugeza ubwo kuri ubu amategeko ari kumurenganura.
U Rwanda rwubaha abaturage barwo bose
[ad id=”44145″]
Nyamara igihugu cy’u Rwanda cyubaha abaturage bacyo bose nkuko itegeko nshinga ribivuga rero ntihakirengagizwe ko n’abakozi nabo ari abaturage mu bandi.
Minisiteri y’Umurimo n’Abakozi ba Leta hamwe n’Amasendika babarizwamo nabo bakwiriye gufata iya mbere bakavuganira abakozi kuko ni inshingano zabo hamwe no kubarenganura.
Ni kenshi Leta ihora yinubira abakoresha bayishora mu manza z’urudaca kandi akanazitsindwa ugasanga haratikirira akayabo k’impozamarira zakagombye gukora ibindi.
[ad id=”44145″]
- Ese nkubu abaganga bashobora kuzacibwa amande y’ubukererwe ku nguzanyo ku mishahara bagannye inkiko Leta yasobanura iki?
Nyamara Uturere dufite abakozi bashinzwe abakozi [ Human Ressource Officers ] wagirango ntibazi icyo bakora.
Utwo Turere tukanagira abakozi bashinzwe umurimo [ Inspecteur du Travail ], aba usanga birirwa muri za ntebe zikaraga bizengurukaho batazi ibikorerwa umukozi nyakugorwa kandi bajya guhembwa urabyumva nawe,bakajyana imifuka ibyibushye birenagije ba rubanda rugufi bakabaye bareberera.
Imisoro y’igihugu aba bose bahembwa ahari bibwira ko ari kado bahawe na Leta nyamara barihenda. Mwibaze nkubu ninde Inspecteur du Travail [ nkuko bakunda kubita ] ubwo tugenekereje mu Kinyarwanda ni “Abagenzuzi b’umurimo “ muri iki kibazo cyo kudahembwa kw’abaganga uwaba yarigeze yegera aba bakozi banagize umubare utari muto w’abakozi mu Rwanda nibura ngo abahumurize !
[ad id=”44145″]
5 .Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabasabye kutwitaho bavunira ibiti mu matwi
Ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaganiraga n’urubyiruko rwibumbiye muri za Kaminuza n’Amashuri makuru mu minsi ishize yasabye ko inzego bireba zavugurura imibereho ya Muganga na Mwarimu .
Icyo gihe wasangaga buri wese anezerejwe nuko ubuzima bwe bugiye guhinduka [ Kandi koko Perezida azasohoza isezerano rye ] nyamara kugeza magingo aya abasesengura ibintu bemeza ko aba basabwe ko babyigaho basa n’ababa bahugiye mu bindi utamenya.
- Ese nka wa Muganga mukuru w’Ibitaro bya Ruhengeri ubona abakozi batarahembwa akihanukira akabategeka kutazahirahira kuza kukazi bambaye ngo ama Jeans……
None se MINALOC na RGB nibo bazaharirwa imiyoborere myiza maze uko abakozi aba cyangwa bariya bagomba kuyoborwa bisigare inyuma?
Ubusanzwe ntabwo imiyoborere myiza yakagombye kugarukira mu nzego z’ubutegetsi bwa Leta gusa tutanashyizemo bene izi nzego za Leta.
[ad id=”44145″]
Erega izi ni inzego zikoramo abavuga rikijyana kandi bagira uruhare mu bundi buzima bw’igihugu hamwe kubavangira nabyo bitagira isura nziza ku gihugu nubwo icyo atari cyo umuntu yashingiraho abasaba umusaruro udasanzwe.
Mu gihe twateguraga iyi nkuru twandikiye Minisitiri w’Ubuzima ku rukuta rwe rwa Twitter tumubaza ibyiki kibazo kugeza magingo aya nta gisubizo twari twabona.
Tuzakomeza gukurikirana uko iki kibazo kizagenda kibonerwa umuti.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Yandiswe na Marshall E.David / Bwiza.com


