Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Esipanye kuri uyu wa 18 Werurwe 2021 bemeje itegeko ryo gufasha umuntu ushaka gupfa kurangiza ubuzima bwe bitamugoye, hifashishijwe uburyo burimo guterwa urushinge.
Ni nyuma y’aho abagize Inteko 202 muri 345 bari bamaze gutora iri tegeko, abandi 141 bararyanga mu gihe abandi babiri bifashe.
Akenshi byakunze kugaragara ko abakenera kwiyahura ari abababazwa cyane n’umubiri barimo: abafite indwara zikomeye, ibikomere bikabije batewe n’impanuka ndetse n’abarwara indwara zidakira.
Ubusanzwe muri Esipanye n’ubwo itegeko ritemereraga umuntu kwiyahura ku bushake, hari abarirengagaho bagafasha abarwayi ariko bafatwa bagakatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 10.
Minisitiri w’Ubuzima w’iki gihugu, Carolina Darias nk’uko bigaragara mu nkuru y’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) yishimiye icyemezo cyafashwe n’abagize Inteko, agaragaza ko cyari gikenewe kuko kwiyahura ku bushake ari uburenganzira bw’umuntu.
Minisitiri Darias yagize ati: “Uyu munsi ni igenzi, turi kugana ku kumenya uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Turi kugana mu muryango (society) w’ubumuntu kandi utagira uwo ubangamira.”
Esipanye ibaye igihugu cya kane ku muhagane w’i Burayi cyemeje itegeko ritanga uburenganzira bwo gufashwa kwiyagura ku bushake. Ibindi bihugu ni u Bubiligi, Luxembourg n’u Buholandi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


