Museveni yajyanye ikinyamakuru Daily Monitor mu nkiko

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yajyanye mu nkiko ikinyamakuru Daily Monitor agishinja kumushushanya nk’umuntu w’umuhemu.

Ni nyuma y’inkuru yatambutse muri kiriya kinyamakuru kigendeye ku yanditswe bwa mbere n’ikinyamakuru Wall Street Journal cyo muri Amerika, ivuga ko Museveni n’abantu ba hafi ye bikingije COVID-19 mu ibanga, mu gihe Uganda itari yakakiriye inkingo za kiriya cyorezo.

Mu kirego Museveni yashyikirije urukiko, yavuze ko inkuru ya Daily Monitor ishushanya perezida nk’umuntu w’umuhemu washoboye kwikingira we n’abantu b’inkundwa ba hafi ye mbere y’abakozi bo mu nzego z’ubuzima ndetse n’andi matsinda y’abantu bababaye cyane.

Perezida Museveni yajyanye mu nkiko ikinyamakuru The Monitor, mu gihe yaherukaga gutangaza ko ashobora kukibabarira mu gihe cyapfukama hasi kikamusaba imbabazi.

Ati: “Mu gihe cyavuba ngiye kubona amafaranga yo gukurikirana The Monitor mu ishyaka ryanjye, kubera ko bavuze ko nihishe nkanikingira mu ibanga, ndi hamwe n’umugore wanjye.”

“Namaze gushyikiriza ikirego urukiko, Monitor nzabagira abahemu keretse nibasaba imbabazi bakaryama hasi bavuga bati ’Tubabarire, tubabarire!’ Nibatabikora, nzabagirayo.”

Icyo gihe yavuze ko atakwihanganira kwitwa umugabo wikunda wihisha n’umugore we bakikingira, nyamara abandi banya-Uganda bari mu bibazo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *