Abanyeshuri babiri b’abahungu; Rubangakene Brian na Emmanuel Okeny bigaga ku ishuri rya St Joseph’s College mu Karere ka Gulu, bishwe barashwe n’umurinzi w’ishuri ryitwa Bright Valley School ryigaho abakobwa bari bagiye gutereta. Aba bahungu biravugwa ko bavuye ku ishuri ryabo batorotse, bajya kureba umupira wa UEFA Champions League mu isanteri ya Layibi gusa mu gutaha, babanza kujya gukubita akajisho ku bakobwa bateretaga biga hafi aho ahagana saa tatu na 45 z’ijoro. Umurinzi yabakubise amaso, arabakumira ariko biba iby’ubusa birangira abamisheho urufaya rw’amasasu nk’uko Daily Monitor dukesha aya makuru ibitangaza. Babiri bahise bahagwa gusa mugenzi wabo, Kenneth Rubangakene ari mu bitaro aho arembeye mu gihe abandi barindwi bari kumwe n’aba batatu, bafungiwe muri Gereza ya Gulu. Umubitsi ku ishuri aba bahungu bigaho, Calvin Okello avuga ko ari uko byagenze kandi ko Rubagakene yarashwe agahita ahagwa mu gihe Okeny yapfuye nyuma yo kugera mu bitaro kuko yari yavuye amaraso menshi. Umugenzacyaha mu biro bya polisi ya Gulu, Grace Davis Pande avuga ko abarinzi barashe abo bana, bamaze gutabwa muri yombi mu gihe hakorwa iperereza. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


