Ubwumvikane buke hagati ya Fondasiyo (Fondation) ‘Our Lady of Kibeho’ igizwe n’Abakirisitu b’Abanyamerika bifuzaga gutera inkunga umushinga wo kubaka kiliziya nini (Bazilika) yitiriwe Bikira Mariya Nyina wa Jambo i Kibeho na Diyoseze Gatolika ya Gikongoro, bwatumye umushinga wo kuyubaka wagombaga gutangira mu ntangiriro za 2020 udindira.
Madame Ilibagiza Immaculée, umukirisitu w’Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), akaba anakuriye fondasiyo igomba gukusanya amafaranga mu Bakirisitu b’Abanyamerika bakunda Bikira Mariya, avuga ko nyuma yo gusohora igishushanyo mbonera, magingo aya umushinga usa nk’uwahagaze kubera ko abo baterankunga bifuza guhita bashyira mu bikorwa icyo gishushanyo, Diyoseze ikababuza.
Diyoseze ya Gikongoro ihagarariwe na Musenyeri Céléstin Hakizimana, yo ishaka ko iki gishushanyo kivugururwa, kikajyana n’imyememere y’Abakirisitu bo mu Rwanda, kigakorwa n’Abanyarwanda kandi Abakirisitu b’Abanyarwanda bakaba ari bo baza imbere mu kugishyira mu bikorwa.
Ilibagiza yagize ati: “Nyuma yo gusohora igishushanyo mbonera cyakozwe n’inzobere ihereye ku bitabo byanditswe ku mabonekerwa y’i Kibeho, twifuje guhita dushaka inkunga, imirimo yo kubaka igatangira. Ubu batubujije gukomeza kuko banatwangiye gupima ubutaka ngo tumenye neza inyubako ihakwiye.”
Ilibagiza yongeraho ko Diyosezi itigeze ibasaba kuvugurura igishushanyo mbonera ngo ahubwo hari “Memo” (inyandiko) Diyoseze yabasabye kubanza gusinya. Ariko iyo “Memo” ngo ntiranozwa ngo ijye ahagarara nk’uko Musenyeri Hakizimana abivuga.
Musenyeri Hakizimana we avuga ko hakiri igihe ngo imirimo yo kubaka itangire kuko ngo n’igishushanyo mbonera kitararangira. Yagize ati: “Ni umushinga wa Kiliziya nini yasabwe na Bikira Mariya. Ubu ababyize barimo gushushanya uko izaba imeze… Biracyari muri ‘design’. Kiriya mubona cyakozwe n’Umunyamerika utazi ukuri k’u Rwanda, utazi ukuntu Kiliziya ziba zimeze. Kiliziya ntizubakwa nk’inzu zose. Twamwandikiye tumwereka Kiliziya ifasha Abanyarwanda uko iba imeze..(..).. Ubu ari gukosora..(..).. Devis izakorwa n’Abanyarwanda… Haracyari igihe.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Janvier Gashema, avuga ko ubwo bwumvikane buke hagati y’Abafatanyabikorwa atari abuzi.
Visi Meya Gashema yongeyeho ko kuganira ari byo bivamo “product” nzima. Yagize ati: “Ni umushinga twishimiye nk’ubuyobozi bw’akarere. Ariko iyo abantu bari mu bikorwa birashoboka ko hari icyo badahuza. Kuganira ni byo bivamo urubuto rwiza kuko bombi ni abafatanyabikorwa b’akarere beza. Ubwo turabimenye.”
Umwe mu basesengura imikorere ya Kiliziya Gatolika avuga ko ikibazo nyamukuru ari uko Kiliziya ishaka kwisanzura muri icyo gikorwa naho Abakirisitu b’Abanyamerika bakaba bashaka kumenya uko inkunga batanga izakoreshwa.
Nk’uko igishushanyo mbonera cyakozwe ku nkunga ya Fondatiyo ‘Our Lady of Kibeho’ cyabiteganyaga, imirimo yo kubaka yagombaga gutangira mu ntangiriro za 2020 ikarangira muri 2022. Yagombaga kuba igizwe na kiliziya ebyiri: imwe yakira abantu 7,000 bicaye, indi ijyamo 1,200, icyanya kiri hanze ariko gisakaye cyakira abantu 100,000 na hoteli izajya ivamo amafaranga yo kwita kuri Kiliziya (maintenance).
Ibi byose hamwe byagombaga gutwa amadolari ya Amerika ($) asaga miliyoni 50. Iyi Fondasiyo ni na yo kandi yatanze amafaranga yo kuvugurura inyubako z’ishuri ryisumbuye rya Kibeho ryitiriwe Bikira Mariya Nyina wa Jambo. Byatwaye asaga miliyoni 4 $. Amakuru ava ahantu hizewe avuga kandi ko iriya shapele (chapelle) iri i Kibeho ubu ngubu, atari yo Bikira Mariya yari yasabye. Ngo igomba kuvugururwa.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


