Venant Mutaganda, yiganye ndetse akorana na John Joseph Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania, akaba avuga ko uyu mugabo yari afite imico yihariye. Mutaganda yiganye ubwarimu muri Koleji Nderabarezi ya Mkwawa mu ntara ya Iringa, nyuma bazagukorana akazi ku bwalimu mu ishuli ryisumbuye rya Sengerema. Mutaganda ubu wigisha mu ishuli rya mutagatifu Ignansi mu Rwanda yabwiye VOA ko azibukira nyakwigendera ku kuba yaragiraga urukundo, urwenya, kuba umunyakuri no kuba yari umukozi cyane. Mutaganda ati ” Yakoraga neza cyane, abana bagatsinda. Ntabwo kuba perezida kwe byantunguye, nabonaga ari umuntu uzagera kure muri politiki.” Avuga ko yababajwe n’urupfu rwa Magufuli,avuga ko yakundaga kugerageza kuvuga Ikinyarwanda n’Ikirundi n’ubwo bitari cyane. Prezida wa Tanzaniya, John Pombe Magufuli yitabye Imana, kuri uyu wa Gatatu afite imyaka 61. Inkuru y’urupfu rwe yatangajwe na Visi-Prezida Samia Hassan Suluhu abinyujije kuri televiziyo y’igihugu. Mu butumwa bugufi, Madamu Suluhu yavuze ko umukuru w’igihugu yaguye mu bitaro by’i Dar es Salaam azize ibibazo by’umutima. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


