Umurambo wa Magufuli watangiye kuzengurutswa Tanzania mu rwego rwo kumusezeraho

Sangiza iyi nkuru

Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe, Guverinoma ya Tanzania yatangije igikorwa cyo kuzengurutsa umurambo wa Perezida John Pombe Magufuli, mu rwego rwo gufasha abaturage kumusezeraho.

Ku wa Gatatu tariki ya 17 ni bwo Perezida Magufuli yitabye Imana azize indwara y’umutima, nk’uko byatangajwe na Perezida mushya wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan.

Magingo aya Tanzania iri mu cyunamo cy’iminsi 21 yashyizweho mu rwego rwo kunamira nyakwigendera Magufuli.

Mu rwego rwo gukomeza icyunamo, kuri uyu wa Gatandatu hatangiye igikorwa cyo kuzengurutsa umurambo wa Perezida Magufuli ibice bitandukanye by’igihugu cya Tanzania, mu rwego rwo gufasha abaturage kumusezeraho.

Umurambo wa Magufuli uyu munsi wajyanwe muri Stade ya Uhuru mu rwego rwo kumusezeraho, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cya Tanzania gishinzwe itangazamakuru (TBC).

Kuzengurutsa Tanzania umurambo wa Perezida Magufuli byamaganwe na Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi, wavuze ko atari cyo kimenyetso cy’uko yari akunzwe n’abaturage.

Ati: “Aba bantu ni aba he koko? Ni ikihe gihugu kizengurutsa umuntu wapfuye muri ubu buryo? Nyuma yo kuduhisha ko arwaye, ubu murimo kumuzengurutsa yapfuye kugira ngo mwerekane ko yari akunzwe cyangwa adakunzwe? Madamu Perezida, nyamuneka shyira iherezo kuri uyu mwiyereko ubishye.”

Biteganyijwe ko ejo ku Cyumweru tariki 21 Werurwe umurambo wa Magufuli uzazengurutswa i Dar es Salaam, bukeye bwaho ku wa Mbere uzengurutswe i Dodoma, ku wa Kabiri ujyanwe muri Zanzibar, ku wa Gatatu ujyanwe i Mwanza.

Ku wa Kane tariki ya 25 Werurwe Magufuli azasezerwaho n’umuryango we ndetse n’abaturage bo mu gace ka Geita, mbere yo gushyingurwa muri kariya gace bukeye bwaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *