Ibiza birimo imyuzure, imihindagurikire y’ikirere, amapfa ni bimwe mu bikomeje kwibasira abatuye isi bikagira uruhare mu guhungabanya ubutunzi bw’isi. Ubushakashatsi bwerekana ko ibiza biteza igihombo kingana na miliyari 520 buri mwaka z’amadorali mu gihe abaturage bagera kuri miliyoni 26 bakeneshwa na byo.
Ubu bushakashatsi bwashyiriwe ahagaragara mu nama y’umuryango w’abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere iri kubera i Marrakech mu gihugu cya Maroc, bwakozwe na Banki y’isi ifatanyije n’ikigo mpuzamahanga cyo kurwanya, gukumira Ibiza no kwita ku bahuye nabyo (GFDRR).
Avuga kuri ubu bushakashatsi, perezida wa Banki y’isi Jim Yong Kim yagize ati, “Uko ikirere kitwara biri gusubiza inyuma guhangana n’ubukene kwatangijwe mu myaka ishize. Imihengeri, imyuzure n’amapfa byateje ingaruka zikomeye ku mibereho ya muntu n’iterambere ry’ubukungu. Guhangana n’ibiza bitwara imbaraga nyinshi yaba mu bukungu no mu mitekerereze.”
[ad id=”44145″]
Stephane Hallegatte ukuriye ikigo mpuzamahanga cyo kurwanya, gukumira Ibiza no kwita ku bahuye nabyo akaba ari nawe wayoboye ubu bushakashatsi, yavuze ko ibihugu bizarushaho kuzahazwa no kwiyongera kw’ibiza bitunguranye ahanini bishingiye ku mihindagurikire y’ikirere anasaba ko ibihugu bikennye byafashwa mu guhangana n’ibiza.
Yagize ati, “Abakene bakeneye gufashwa mu buryo bw’imibereho n’uburyo bw’amafaranga mu guhangana n’ibiza bidashobora kwirindwa. Hari ibice byinshi tuzi byibasirwa cyane n’ibiza kandi dufite amahirwe yo kurinda miliyoni z’abaturage kurushaho kugwa mu bukene.”
Iyi raporo ikomeza ivuga ko bitoroshye kubaka icyizere mu bakene mu gihe bagihura n’ibiza bitandukanye, igakomeza ivuga ko ibi biza bizakomeza kwiyongera nkuko byagenze mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara; aho byikubye inshuro ebyiri bikangiza ibifite agaciro ka miliyari 14 buri mwaka.
Mu bihugu 117 byakorewemo ubushakashatsi byagaragaje ko ingaruka ku mibereho zapimiweho bakora ubu bushakashatsi ko habaye igabanuka ku musaruro abantu babonaga by’umwihariko hakibasirwa abakene cyane badafite ubushobozi bwo guhangana n’ibiza.
[ad id=”44145″]
Iyi raporo yasohorewe muri iyi nama ya 22 ikomeje kwiga ku mihindagurikire y’ikirere, ibyayivuyemo bishimangira ko hagomba kubaho ingamba zihamye ngo harusheho kurinda abatishoboye kurushaho. “Abantu bakennye nibo bibasirwa cyane n’ibiza bidasanzwe bakanatakaza byinshi muri duke bari bafite akenshi ntibanabone ubufasha yaba ubwa leta, guverinoma cyangwa indi miryango nterankunga.”
Ibihugu by’Afurika ni bimwe mu bikomeje kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, mu gihe ibyinshi muri byo nta bushobozi buhagije bifite bwo guhangana n’ibiza; ku buryo ibyasabwe n’inzego zitandukanye bishyizwe mu bikorwa byakongerera ubushobozi ibi bihugu; ibyinshi muri byo bikibarizwa mu nzira y’amajyambere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theogene U @Bwiza.com


