Umugabo witwa Batihinda Mariko uri mu kigero cy’imyaka 48, akurikiranweho kwica umugore, Nyirahabimana Speciose wari mu kigero cy’imyaka 45, akoresheje agafuni, nyuma y’amakimbirane bari bamaranye igihe bapfa imitungo. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Maziba, Akagari ka Kaguriro mu Murenge wa Mushonyi, mu Karere ka Rutsiro muri iri joro ryo ku wa 19 Werurwe 2021. Uyu mugabo n’umugore babanaga mu ntonganya zidashira kuko Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwahoraga bubagira inama amakimbirane agahosha ariko ntibirame. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi, Mwenedata Jean Pierre yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yishe umugore we ubwo yabanzaga gukingirana abana kugira ngo badatabaza abaturanyi. Gitifu Mwenedata ati “Ni umugabo n’umugore bari basanzwe bafitanye amakimbirane ubwo rero nijoro nibwo habayeho kurwana umugabo akingirana abana bituma abantu batabimenya arangije yica umugore we akoresheje agafuni.” Jean Pierre Mwenedata akomeza avuga ko iby’urupfu rw’uyu mugore byamenyekanye mu gitondo ubwo abantu basangaga umurambo we uri mu mbuga. Abaturage batabaje Polisi y’Igihugu ikorera mu Murenge wa Mushonyi ita muri yombi Batihinda ukekwaho kwica umugore we bari bafitanye abana 5 maze ashyikirizwa RIB. Gitifu avuga ko uyu muryango wari usanzwe ufitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo bakaba bari barabaganirije inshuro nyinshi. Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda rivuga ko umuntu wica undi abishaka, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Rutsiro: Akurikiranweho kwicisha ifuni umugore we bafitanye abana batanu
Reta nihaguruke isage abaturange jyembona abaturangebatakibukakoreta ibaho ishizwe ikiremwamuntu!!! Murakoze.
Rutsiro: Akurikiranweho kwicisha ifuni umugore we bafitanye abana batanu
Reta nihaguruke isage abaturange jyembona abaturangebatakibukakoreta ibaho ishizwe ikiremwamuntu!!! Murakoze.