Myugariro mpuzamahanga w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Rwatubyaye Abdul, yafashije ikipe ya FC Shkupi akinira kwegukana amanota atatu, nyuma yo kujya gutsindira Sileks ku kibuga cyayo ibitego 3-1.
Hari mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona ya Macédonia wabaye kuri uyu wa Gatandatu.
Ikipe ya FC Shkupi yari yabanjwe igitego mu minota ya mbere y’umukino, gusa Rwatubyaye aza kukishyura mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego 1-1.
Igice cya kabiri cy’umukino kihariwe na Rwatubyaye na bagenzi be, birangira batsinze ibindi bitego bibiri.
Birimo icyatsinzwe n’Umunya-Sénégal Lamine Diack ndetse n’icya gatatu cyatsinzwe n’Umunya-Mozambique, Reginaldo Artur Faife.
Gutsinda Sileks byatumye Rwatubyaye Abdul na bagenzi be baguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 46, bakaba barushwa arindwi na Shkëndija ya mbere by’agateganyo.
Ni mu gihe shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Macedonia ikibura imikino 9 kugira ngo igane ku musozo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


