“Ndi mu kazi petit” ni igisubizo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard yahaye uwamwibasiriye ku rubuga rwa Twitter, ubwo yari amaze gukosora imivugire y’Ikinyarwanda y’umwe mu bakobwa bari bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2021.
Ubwo habaga umuhango w’umusozo (final) w’irushanwa rya Miss Rwanda, Umunyamakuru Luckman Nzeyimana wari mu bawuyoboye yabajije umukobwa witwa Kayirebwa Keesha icyo yabaza Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame mu gihe baba bahuye mu buryo butunguranye.
Kayirebwa yasubije ati: “Ikibazo namuhereza ikibazo cy’ubushomeri”, kimwe mu bikomeye byugarije urubyiruko rw’u Rwanda.
Hon. Bamporiki nk’umwe mu bafite inshingano zo gusigasira ururimi rw’Ikinyarwanda, yifashishije Twitter yakosoye Kayirebwa, agira ati: “Ikibazo cya nyuma #MissRwanda2021 uramutse uhuye n’Umukuru w’Igihugu w’u Rwanda wamubaza ikihe kibazo, umwana ati: namuhereza ikibazo cy’ubushomeri. Ni byo ni ikibazo cyiza, gishakirwa igisubizo buri munsi. Ariko ntabwo bahereza ikibazo, babaza ikibazo. Uti namubaza nti; (…)Muhirwe.”
Uyu muyobozi amaze gukosora Kayirebwa, uwitwa Marina_94 yahise amwibasira ati: “Icyo utumvise ni iki se ko ukunda kwishyira imbere yamuhereza ikibazo nyine? Kuki utatekereje se yacyandika akakimuhereza? Ese ubundi kuki wumva ko guhura n’Umukuru w’Igihugu ari ibintu bya hatari, niba yaratowe agomba gukorera abaturage akababa hafi […]”
Hon. Bamporiki yasubije Marina_94 ati: “Ndi mu kazi petit.”
Ubutumwa bwa Bamporiki kuri Miss Kayirebwa
Ikibazo cya nyuma #MissRwanda2021 uramutse uhuye n'Umukuru w'uRwanda wamubaza ikihe kibazo, umwana ati: namuhereza ikibazo cy'ubushomeri. Nibyo ni ikibazo cyiza, gishakirwa igisubizo buri munsi. Ariko ntabwo bahereza ikibazo, babaza ikibazo. Uti namubaza nti; (……) Muhirwe.
— Bamporiki Edouard (@Bamporikie) March 20, 2021
Igisubizo cya Bamporiki ku wamwibasiye
Ndi mukazi petit.
— Bamporiki Edouard (@Bamporikie) March 20, 2021
Hon. Bamporiki Edouard ni umwe mu bayobozi bakunze gukoresha urubuga rwa Twitter, ahanini avuga ibyerekeye umuco nyarwanda. Uko arukoresha cyane ni ko hari ababimukundira, abandi bakamwibasira bitewe n’uko baba batishimiye ibyo yanditse.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

4 Responses
Ndi mu kazi petit_Igisubizo cya Hon Bamporiki ku wamwibasiye
Hon.Minister,muri Miss Rwanda itaha minisiteri y’umuco izagire uruhare mu gutanga ibitekerezo ku myambaro yambikwa bariya bakobwa.Niba ari n’igikorwa Leta idashyiramo frws,ariko abakoreshwamo ni abana b’igihugu!Imurikabibero ryagaragaye muri iri rushanwa ryari ku rwego urakabije!Ese aho abana b’igihugu ntibaba barahindutse ibicuruzwa ntitubimenye?Ndisegura abatarabibonye nkanjye ntimuntere ibuye aho mutange ibitekerezo!

Njye Simbona ikosa Bamporiki yakoze!! Iki azi gikomeye Abanyafurika dufite,ni ukuba bamwe bo muritwe dukora amakosa cg tukayashyigikira,uyatubwiye tukamureba nabi,yewe ntidushake gukosora!!. Sibyiza pee! Dukwiriye kwemera ko twigira mumakosa,tukemera guhindura igihe hari utweretse ibikwiriye ibyaribyo! Bamporiki akomereze aho!