Uwarangije UR afite amanota ya mbere arasaba ubufasha nyuma y’igihe kirekire ari mu bushomeri

Sangiza iyi nkuru

Niyonzima Emmanuel warangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) aafite amanota ya mbere (first class), arasaba Leta kubafasha gukomereza mu cyiciro cya gatatu nyuma y’igihe kirekire amaze mu bushomeri.

Niyonzima yize mu ishami ry’iterambere (development studies), akaba yararangije icyiciro cya kabiri muri UR mu mwaka w’2018. Avuga ko kuva ubwo yagerageje amahirwe yose ashoboka yo gushaka akazi arakabura, ashaka n’ayo gukomeza mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza arayabura.

Niyonzima mu kiganiro yagiranye na Bwiza, yavuze ko abayeho mu buzima bubi nyuma yo kurangiza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza kuko atabashije kubona n’igishoro kubera ko umuryango we ukennye. Ati: “Navukiye mu muryango ukennye, mfite mama gusa. Iwacu tubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe. Nize nabi bikomeye nirukanwa, nabaye umwana wo ku muhanda, mbaho nta gikoresho cy’ishuri mfite ariko ntibyanciye intege.”

Yakomeje agira ati: “Nakomeje kwirwanaho bishoboka kugeza ndangije kaminuza ndi indashyikirwa. Nyuma yo kurangiza kaminuza sinagize amahirwe yo kubona akazi. Nagerageje kuba nashaka scholarships zo hanze ariko ikibazo cy’amafaranga ya admission (kwiyandikisha) muri izo kaminuza kikangora n’ibindi byangombwa bikenerwa.”

Nk’uko bigaragara muri kopi Niyonzima yahaye iki gitangazamakuru, yitwaye neza mu mashuri yisumbuye, agira amanota 73 kuri 73 mu masomo y’Amateka (Histoire), Ubukungu (Economie) n’Ubumenyi bw’Isi (Geographie) hiyongereyeho iryo guhanga umurimo (Entrepreneurship).

Muri Kaminuza y’u Rwanda nk’uko bigaragara ku ndangamanota y’imyaka yose (academic transcript), yagize amanota 80%. Aya manota ari muri iki cyiciro cy’aya mbere (A) kuko bigaragara ko amanota ari hagati ya 80 n’100%, aba ari muri iki cyiciro kiri hejuru y’ibindi.

Byavugwaga ko Kaminuza y’u Rwanda yaba ifite gahunda yo kuzajya iha abagize amanota yo mu cyiciro cya mbere amahirwe yo kwigamo amasomo y’icyiciro cya gatatu ku buntu, ariko umwe mu bayobozi bayoboye amashami muri iyi kaminuza avuga ko atari ko bimeze, ngo byashoboka gusa mu gihe haba habonetse abaterankunga babafasha.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Abarangije UR bafite amanota ya mbere barasaba ubufasha nyuma y’igihe kirekire bari mu bushomeri
    bajye kureba bq gitifu biMirenge babqshakire akazi.

  2. Abarangije UR bafite amanota ya mbere barasaba ubufasha nyuma y’igihe kirekire bari mu bushomeri
    bajye kureba bq gitifu biMirenge babqshakire akazi.

  3. Abarangije UR bafite amanota ya mbere barasaba ubufasha nyuma y’igihe kirekire bari mu bushomeri
    Abo nibihangane kko hari amagana yabanyarwanda bameze gutyo rwose bihangane tuh

  4. Abarangije UR bafite amanota ya mbere barasaba ubufasha nyuma y’igihe kirekire bari mu bushomeri
    Abo nibihangane kko hari amagana yabanyarwanda bameze gutyo rwose bihangane tuh

  5. Abarangije UR bafite amanota ya mbere barasaba ubufasha nyuma y’igihe kirekire bari mu bushomeri
    Nibatuze wanna natwe twarababaye turahora

  6. Abarangije UR bafite amanota ya mbere barasaba ubufasha nyuma y’igihe kirekire bari mu bushomeri
    Nibatuze wanna natwe twarababaye turahora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *