Akayabo k’amafaranga Koffi Olomide aca ngo avuge amazina y’umuntu mu ndirimbo ye

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’abahanzi nka Fally Ipupa na But na Filet, umuhanzi w’icyamamare, Koffi Olomide nawe yatangaje amafaranga aca umuntu kugirango avuge izina rye mu ndirimbo ye, ariko avuga ko abantu be bamwegereye batakimwishyura ngo abavuge mu ndirimbo ze.

“Muri rusange sinjya nakira amafaranga y’abantu mvuga amazina yabo mu ndirimbo kubera ko ari umuryango. Mbikora nishimisha,” uyu ni Koffi Olomide.

Nk’uko byatangajwe na Treizenews ariko, Koffi Olomide ukunda kwiyita ‘Mopao Mokonzi’ yakomeje avuga n’amafaranga ajya aca ku bantu bifuza ko abavuga mu ndirimbo ze.

Ati “ Ku rundi ruhande ku bantu bansaba ko mvuga amazina yabo kugirango mbamenyekanishe, bishyura kandi bashobora kwishyura kuva ku mayero ibihumbi 200 kugeza ku mayero ibihumbi 300,” Aya mafaranga uyashyize mu Manyarwanda akaba ari akayabo ka miliyoni zisaga 350.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Trace TV, umuhanzi ukiri muto wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Bramsito, yatangaje ko abantu baririmba neza abantu mu ndirimbo zabo ari Koffi Olomide na Fally Ipupa.

Ni umuco wo mu muziki wa Congo

Ibi bintu byo kuvuga amazina y’abantu mu ndirimbo mita mu rurimi rw’I Lingala bita “Mabanga” ntabwo ari bishya. Mabanga bituruka ku ijambo “Kobwaka” (rivuga kujugunya, gusakuza izina ry’umuntu cyangwa kuririmba amazina).

Umuririmbyi ashobora kuvuga mu mirongo ye amazina y’abantu akunda, inshuti n’abagore, ariko abahanzi kenshi banavuga amazina y’abantu bafatwa nk’abakire n’abakoresha cyane ibihangano bye.

Umuhanzi Fally Ipupa ariko we muri Mutarama yatangaje ko kugirango avuge izina ry’umuntu mu ndirimbo ye aca hagati y’amayero 3000 na 5000

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *