Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin yamaze kwemeza ko iki gihugu cy’igihangange ku isi kitakibarizwa mu rukiko mpuzamahanga mpana byaha rwashyiriweho guca imanza mpuzamahanga z’ibyaha bishingiye kuri politiki n’intambara.
Uburusiya buvuye muri ICC mu gihe ibihugu by’ibihangange bikomeje kotsa igitutu iki gihugu bigisaba guhagarika ibikorwa by’intambara muri Sryia.
[ad id=”44145″]
ICC yari imaze iminsi yibasiwe n’abanyamuryango bo muri Afurika ariko kuri ubu noneho iki cyorezo cyo kuva mu rukiko cyageze no ku gihugu cy’Uburusiya.
Perezida Putin yategetse minisitiri we w’ububanyi n’amahanga kumenyesha amahanga arimo na leta zunze ubumwe z’Amerika ko Uburusiya butakibarizwa muri ICC cyangwa ibikorwa byose by’uru rukiko.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya riragira riti “Urukiko mpuzamahanga mpana byaha ntirwashoboye kwigarurira icyizere mu banyamuryango baryon go rwerekane ko rukomeye kandi rwigenga nk’urukiko mpuzamahanga”
Uburusiya bwiyemeje kuva muri ICC mu gihe bukomeje gushinjwa kugira uruhare mu byaha by’intambara ikomeje guhitana benshi muri Syria, iki gihugu kandi giherutse gutangaza ko cyakoze igisasu gikomeye gishobora kubika isi, ibi ndetse bikiyongera ku kuba ubwe Putin yaratangaje ko yiteguye intambara ya gatatu y’isi.
[ad id=”44145″]
Ibi biragaragaza ko isi yaba iri mu kaga mu gihe byaba bikomeje gutya, niba igihugu cyose gikekwaho kubangamira uburenganzira bwa muntu n’ubwicanyi kizajya gifata icyemezo cyo kwivana mu rukiko mpanabyaha isi yazisanga mu bwicanyi bukomeye kandi bukorwa n’abagombaga kubuhagarika
Ibihugu nka Kenya, Uburundi, Afurika y’Epfo, Zambiya, Sudani y’Epfo n’Uburusiya byose byamaze gutangaza ko bivuya cyangwa bizava muri ICC mu gihe byose birimo imvururu, intambara cyangwa andi makimbirane ya politiki.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com


