Leta yongereye ubufasha bugenerwa abo mu cyiciro cy’ubudehe cya 1 n’icya 2

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ubuzima yatangije gahunda igamije kwita ku buzima bw’Abanyarwanda babarurirwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe, aba bagiye kujya bahabwa ubuvuzi ku buntu banagaburirwe igihe batwite kugeza ku mezi atandatu nyuma y’uko umwana avutse.
By’umwihariko kuri uyu wa gatatu nibwo minisitiri w’Ubuzima Gashumba Diane yatangarije abanyamakuru ko iyi minisiteri yatangije gahunda yo kuvura ababarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe indwara ya Malaria nyuma y’uko bigaragaye ko iyi ndwara ikomeje kwiyongera mu Rwanda.
[ad id=”44145″]
Minisitiri Gashumba yavuze ko abaturage bari mu cyiriro cy’ubudehe cya mbere n’icya kabiri ari abo kwitabwaho bitewe n’uko bakunze kwibasirwa na malariya nyamara ntibabashe kuyivuza bitewe n’ubushobozi.
Imibare y’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) igaragaza ko mu mwaka wa 2012 abanyarwada 800,000 ari bo barwaye indwara ya maliriya, gusa iyi mibare igende yiyongera aho kugabanuka kuko mu mpera z’umwaka wa 2015/2016 abarwaye maraliya bageze kuri miliyoni eshatu n’ibihumbi 900.
RBC isobanura ko kwiyongera kwa malariya kwa malariya ahanini guterwa no kwiyongera kw’ibyuka bihumanya ikirere ndetse n’umubu utera malariya n’ubwo ingamba zitarekeye gufatwa zirimo kwegereza ubuvuzi abantu bose ndetse no gukoresha inzitiramibu zikoranye umuti.
[ad id=”44145″]
Korohereza ababarizwa mu cyiciro cya mbere kubona ubuvuzi bije byiyongera ku zindi gahunda zitandukanye leta y’u Rwanda ikomeje kubashyirirazo zirimo kubishurira amafaranga y’ishuri, kubishurira mituweli, kubafasha kubona serivise zitandukanye ku buryo bworoshye ndetse no kuba hagiye kujyaho uburyo bajya bagenerwa ifunguro ku mubyeyi utwite kugeza umwana agejeje ku mezi atandatu y’ubukuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *