Umuhanzi Diamond Pltanumz avuga ko ijambo rya nyuma aheruka kuvugana na nyakwigendera Dr John Joseph Pombe Magufuli kuri telefoni ryari ryerekeye ikibazo cye bwite, ku kuri kwa nyako kuri Se umubyara. Mu ntangiro z’umwaka wa 2021, humvikanye amakuru yatanzwe na nyina wa Diamond, Sanura Sandra wavuze ko umugabo ubyara umuhungu we atari Abdul Juma nk’uko byari bizwi muri rubanda, ko ahubwo ari undi witwa Salim Idi Ny’ange. WASOMA: https://bwiza.com/?Mama-Dangote-yatangaje-se-w-ukuri-wa-Diamond-utari-Mzee-Abdul Ibi byagarutsweho cyane mu bitangazamakuru mu karere no muri Tanzania nyir’izina bituma na Magufuli wafataga abahanzi nk’abambasaderi b’ igihugu, ahamagara kuri telefoni Diamond kuri iyi ngingo nk’uko Diamond ubwe yabitangarije AYO TV ubwo yari aje gusezera ku murambo wa Magufuli. Diamond yatangarije abanyamakuru ko Magufuli we ubwe yamuhamagaye ngo amubaze kuri iyo ngingo. Yagize ati ” (…) Ni igihe cy’akababaro kuri Tanzania, nzankomeza gukora ibintu byiza yavuze. Yakoze ibintu byinshi mu gihe gito. Ubwo ikibazo cya papa umbyara cyadukaga, yarampamagaye, ambaza uko bimeze.” Uyu muhanzi avuga ko Magufuli ari umwe mu bakuru b’ibihugu bashobora guhamagara umuntu usanzwe ngo amubaze ikibazo afite. VIDEWO: Avuga ko yizeye ko Perezida Samia Suluhu azayobora neza kuko ” Nanjye narezwe na mama, nziko na we azabishobora.” Yasabye abaturage nta n’iyonka isigaye, gutera ingabo mu bitugu uyu muyobozi. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Magufuli yakunze kuba hafi y’abahanzi
XMA Header Image
Ibyo mwahishwe byose//Miss Rwanda yahawe imbabura//Udushya twayiranze
youtube.com


