RIB iri gukurikirana Tidjara Kabendera

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko uru rwego ruri gukurikirana umunyamakuru akaba n’umushoramari Tidjara Kabendera, nyuma yo kuregwa n’uwari umukozi we.

Dr Murangira yabwiye Igihe ati: “Ni byo ikirego twaracyakiriye, turi kugikurikirana.”

Iki kirego uyu wahoze acururiza Tidjara yagejeje kuri RIB, gishingiye ku byo uyu munyamakuru aherutse gutangariza ku mbuga nkoranyambaga akoresha.

Kuri izi mbuga, Tidjara yamenyesheje abamukurikirana ko uyu mukozi wamucururizaga mu iduka rya TK Shop atakimukorera kubera atamubereye inyangamugayo. Yabamenyesheje ko abari guhamagara uyu wari umukozi we, akabasaba amafaranga, bagomba kubyirengera.

Yagize ati: “Bakiriya ba TK Cosmetics, mbamenyeshe ko umukobwa mwari mumaze iminsi musanga kwa TK Shop ubu atagihari kubera impamvu nyinshi zirimo ko atabaye inyangamugayo mu kazi. Ku bw’ibyo abafite numero ye bari kumuhamagara akabasaba ko bamwishyura murabyirengera.”

Uyu mukozi nyuma yo kubona amatangazo ya Tidjara, yahise ajya kumurega kuri RIB, amushinja kumutangazaho ibihuha.

Iki gitangazamakuru cyashatse kumenya icyo uregwa abivugaho, agisubiza ko ntacyo ashaka kubivugaho.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


XMA Header Image
Ibyo mwahishwe byose//Miss Rwanda yahawe imbabura//Udushya twayiranze
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. RIB iri gukurikirana Tidjara Kabendera
    Uyu mugore ni umunyamanyanga mubi cyane ibibi bye bitangiye kumugaruka nibuka abagore bari inshuti ze bikarangira abiciye inyuma abasenyeye none umuvumo uramugarutse …

  2. RIB iri gukurikirana Tidjara Kabendera
    Uyu mugore ni umunyamanyanga mubi cyane ibibi bye bitangiye kumugaruka nibuka abagore bari inshuti ze bikarangira abiciye inyuma abasenyeye none umuvumo uramugarutse …

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *