Jean Bosco Nkusi, ushinzwe ubukangurambaga mu ishyaka ryashinzwe na Dr Christopher Kayumba, Rwandese Platform for Democracy (RDP) ari mu bantu bane bafashwe na RIB bakurikiranweho gushimuta umucuruzi ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, bagahabwa ingurane ya Frw miliyoni ngo bamurekure. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry avuga ko aba bantu bane bageze kuri uwo mucuruzi kuwa 2 Werurwe 2021, bagafata uwo mucuruzi bamubwira ko yanyereje imisoro. Aba bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye, ngo bamubwiraga ko ari abapolisi n’umwe muri bo (Nkusi Jean Bosco) akaba ari umukozi wa RRA. Dr. Murangira yabwiye Taarifa dukesha iyi nkuru ko ati ” Umucuruzi rero iyo umukangishije ko ugiye kumufungira ubwoba buhita bumwica. Bamushyize mu modoka, zari ebyiri imwe irimo batatu biyise abapolisi indi irimo batatu biyise abakozi ba RRA, bamuzengurukana Umujyi wa Kigali bamubwira ko natabaha miliyoni icumi bamufungira.” Uwo mucuruzi yaje kubabwira ko afite miliyoni imwe, arayabikuza ayabahera Kimironko, arabareka baragenda. Yakomeje ati “Umucuruzi yaje kwitegereza aravuga ngo aba ntabwo ari abakozi ba polisi, ni abajura, aza kuri RIB.” Mu bafashwe harimo n’uwitwa Muhire Theogene wirukanywe muri Polisi y’u Rwanda kubera imyitwarire mibi, ukekwaho ko yagiye yibye amapingu bakoresheje biba uriya mucuruzi. Muri batandatu bashakishwaga hamaze gufatwamo bane, ndetse Murangira avuga ko n’abasigaye bakomeje gushakishwa. Yakomeje ati “Ejo rero hafashwe Nkusi wari wiyise umukozi wa RRA, yafatiwe Mu Murenge wa Nyarugenge mu Kagali ka Kiyovu. Bose bafungiwe kuri RIB sitasiyo ya Kimironko na Kicukiro. Nkusi we afungiwe Kimironko, ndetse n’izo modoka ebyiri zarafashwe nk’ibyakoresheje icyaha.” Murangira avuze ko iperereza rikomeje ngo hamenyekanye niba nta n’ibindi byaha bagiye bakora. Icyaha cy’ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi, mu gihe icyo kwiyitirira urwego rw’umwuga gihanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu itari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze miliyoni imwe, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


