Perezida Kagame na Tshisekedi bafatiye imitwe yitwaje intwaro ingamba nshya

Sangiza iyi nkuru

Mu cyumweru gishize abakuriye inzego za gisirikare mu Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuriye i Kinshasa mu nama yafatiwemo ibyemezo bifitiye inyungu umutekano w’ibihugu byombi.

Ku ruhande rw’u Rwanda iyi nama yitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura; mu gihe Congo Kinshasa yari ihagarariwe na François Beya Kasonga, Umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi mu by’umutekano.

Ibiganiro by’impande zombi byabaye hagati y’itariki ya 15 n’iya 19 Werurwe, hagamijwe kunoza umugambi wo guhashya imitwe yitwaje intwaro igaragara mu Burasirazuba bwa Congo, no guharanira ko akarere ibihugu byombi biherereyemo kabamo amahoro n’umutekano bisesuye.

Gen Kazura na Beya bahuye mu cyumweru gishize, nyuma y’uko hagati y’itariki ya 12 n’iya 14 Gashyantare bari bahuriye i Kigali, mu biganiro nanone byibanze ku gushakira amahoro akarere ibihugu byombi bibarizwamo.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyavuze ko mu nama yabereye i Kinshasa, impande zombi zemeranyije gushyiraho uburyo buhamye bwa gisirikare bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro igaragara mu Burasirazuba bwa Congo, irimo irwanya u Rwanda nka FDLR, CNRD, RUD-Urunana; cyo kimwe n’umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda umaze igihe warayogoje agace ka BĂ©ni.

Iki gitangazamakuru kivuga ko Beya na Kazura bemeranyije gushyira imbaraga mu bikorwa by’uburinzi ku mipaka ihuriweho, nk’imwe mu ngamba ikomeye ihuriweho n’abakuru b’ibihugu byombi.

Amakuru avuga ko Perezida Tshisekedi yakiriye inzego nkuru z’igisirikare z’ibihugu byombi zikamugezaho uyu mugambi mushya wemeranyijweho.

Ni nyuma y’uko nanone muri Mutarama uyu mwaka, Perezida Tshisekedi yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta wari uherekejwe na Vincent Karega, Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC; Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Kazura Jean Bosco na Maj Gen Joseph Nzabamwita, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano (NISS).

Aba bari bamushyiriye ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame ku bijyanye n’umutekano n’umubano hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa.

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje gushaka ingamba zikaze zo guhashya imitwe yitwaje intwaro, mu gihe Uburasirazuba bwa RDC bwabaye indiri y’iriya mitwe, ibyagize ingaruka ku baturage batuye muri kiriya gice.

Imibare yerekana ko byibura kuva muri Mutarama umwaka ushize ubwo Isi yari ihanganye na COVID-19, buri kwezi habarurwa abaturage bakorewe ubugizi bwa nabi cyangwa bishwe n’imitwe yitwaje intwaro bari hagati ya 350 na 450.

Kuva icyo gihe kandi nibura buri kwezi imitwe yitwaje intwaro muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo ihitana abaturage bari hagati ya 50 na 250, ku buryo byatumye mu 2020 muri RDC yose, abaturage basaga miliyoni 5,5 bava mu byabo.

Ni mu gihe kuva muri 2019 ingabo za Congo Kinshasa zatangije ibikorwa simusiga byo guhiga iriya mitwe, yemwe abenshi mu barwanyi bayo baricwa abandi bahitamo gushyira intwaro hasi.

Raporo yiswe Baromètre Sécuritaire du Kivu, KST, iherutse kugaragaza ko mu 2008, umutwe wa FDLR wabarizwagamo abarwanyi 6800, nyamara mu 2020 uwo mutwe wabarirwaga abarwanyi bari hagati ya 500 na 1000.

Undi mutwe urwanya u Rwanda washegeshwe n’ibitero bya FARDC ni RUD Urunana yiyomoye kuri FDLR. Uyu mutwe na wo watakaje abarwanyi benshi kugeza kuri Jean Michel Africa wari umuyobozi wayo wishwe muri 2019.

Muri uwo mwaka kandi abarwanyi ba CNRD bari muri Kivu y’Amajyaruguru bashakaga gusanga bagenzi babo muri Kivu y’Amajyepfo i Kalehe; nabo Ingabo za Congo zarabatunguye zibacanaho umuriro, benshi baricwa abandi barafatwa.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *